Imiryango irangwamo ubusinzi niyo yiganjemo igwingira – Guverineri Habitegeko

Habitegeko Francois, Guverineri w’intara y’iburengerazuba avuga ko imiryango yiganjemo ubusinzi ari nayo iza ku isonga mu kugira abana benshi bagwingiye.

Ibi yabigarutseho mu nama nyunguranabitekerezo ku ngamba zo kurwanya igwingira yabaye kuri uyu wa 14 Ukwakira 2022 yahuje abayobozi b’iyi ntara n’abayobozi b’uturere, abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza n’abayobozi b’ibitaro biri muri iyi ntara.

Habitegeko Francois, Guverineri w’intara y’iburengerazuba muri iyi nama yongeye kwibutsa abayitabiriye ko ubusinzi mu miryango ari imwe mu mpamvu zikomeje gutuma igwingira ryiyongera.

Ati “Imiti ikora ikoranye kuko guhangana n’igwingira bisaba ibintu byinshi kandi byose birakenewe kuko tugeze aho ababyeyi bakwiriye kwita ku bana babagaburira indyo yuzuye, imiryango ikirangwamo ubusinzi n’amakimbirane usanga ariyo iza ku isonga mu kugira abana bagwingiye, nka Ngororero birababaje kuba 50% by’abana bari munsi y’imyaka 5 baragwingiye

Habitegeko akomeza avuga ko ingamba zifatwa n’ubwo biba ingorabahizi mu ishyirwamubikorwa ryazo ariko akemeza ko nta kabuza uturere two mu ntara y’iburengerazuba tuzagerageza gukora ibishoboka byose kugira ngo bitarenze 2024 twose twageze kuri 19% mu kugabanya igwingira.

Mukunduhirwe Benjamine, Umuyobozi w’akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe imibereho myiza nawe ahamya ko bafite imibare myinshi y’abana bagwingiye

Ati “Imibare yagaragajwe n’ubushakashatsi bwa RDHS-2020 iri hejuru mu igwingira ry’abana, gusa twasanze ababyeyi bakaneye kwigishwa byihariye gutegura indyo yuzuye ndetse bakigishwa no kuboneza urubyaro kuko ababyeyi usanga abenshi batazi kuboneza urubyaro, gusa hari byinshi birimo gukorwa bifasha abaturage kwivana mu bukene.”

Akomeza agira ati “Iyo bantu babanye nabi ntibabasha kwita ku bana cyangwa gukorera ingo zabo, dore ko dutangira uyu mwaka w’ingengo y’imari twari dufite ingo 346 ibana mu makimbirane, ariko ku bufatanye bw’amadini n’amatorero twarayigabanye ngo bigishwe kugira ngo bave mu makimbirane, buri kwezi turagenzura kandi hari benshi batangiye kuvamo bikaba bitanga icyizere ku kugabanya igwingira.”

Mukunduhirwe akomeza avuga ko akarere ka Ngororero kagenerwa ingengo y’imari isaga Miliyari imwe yo gufasha abaturage mu kugabanya igwingira ashyirwa mu ngo mbozamikurire zirenga igihumbi, agakoreshwa mu kubagurira amata na shisha kibondo ndetse abana barapimwa kenshi, imiryango imwe n’imwe itagiraga aho ihinga ikodesherezwa imirima yo guhinga kandi hakaba harashyizweho ingamba zitandukanye zirimo “Umuganura w’Umwana” kugira ngo yaba abayobozi n’abafatanyabikorwa bose bajyane muri uru rugamba kugira ngo bagabanye imibare y’abana bagwingiye.

Imibare igaragaza uko igwingira mu ntara y’iburengerazuba rihagaze nk’uko ubushakashatsi bwa RDHS 2015-2020 ibigaragaza akarere ka Ngororero niko kaza ku isonga mu kugira abana benshi bagwingiye kuko gafite abana bagwingiye bari ku kigero cya 50.5%, hakurikiraho akarere ka Nyabihu gafite 46.5%, akarere ka Rutsiro niko gakurikiraho kuko gafite 44.4%, akarere ka Rubavu gafite 40.2%, akarere ka Nyamasheke ka kagira 37.7%, akarere ka Karongi gafite abana bagwingiye ku kigero cya 32.4% mu gihe akarere ka Rusizi ariko gafite imibare mike kuko gafite 30.7%.

Habitegeko Francois, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba avuga ko imiryango irangwamo ubusinzi n’amakimbirane ari nayo iza ku isonga mu kugwingiza abana (Photo: Ububiko/Rwandanews24)
Guverineri Habitegeko (Hagati) ya Nyiricyubahiro Mwumvaneza Anaclet, Musenyeri wa Diyosezi ya Nyundo na Umutoni Gatsinzi Nadine, Umuyobozi mukuru wa NCDA mu batanze ibitekerezo byo kurandura igwingira mu ntara y’iburengerazuba
Mukunduhirwe Benjamine, Umuyobozi w’akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe imibereho myiza ahamya ko muri aka karere hakirangwa amakimbirane atuma abana bajya mu igwingira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *