Nyuma yo kuganyirwa na bamwe mu babyeyi bibarutse abana bafite ubumuga bagasendwa n’abo bashakanye ubuzima bukabasharirira ni bimwe mu byatumye Umutoni Giselle ubuzima bwe abuhebera aba babyeyi.
Umutoni Giselle wo mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi avuga ko nubwo adafite ubushobozi buhagije ariko yiyemeje gusangira duke afite n’ababyeyi bibarutse abana bafite ubumuga.
Umutoni Giselle mu kiganiro na Rwandanews24 yadutangarije ko nyuma yo kuganyirwa n’umwe mu babyeyi wabyaye umwana ufite ubumuga umuryango we ukamuha akato, ndetse n’aho agiye guca inshuro bakamwima akazi byatumye agira igitekerezo cyo gusaranganya duke afite n’abafite ibibazo nkiby’uwo mubyeyi.
Ati “Mu myaka ibiri ishize nahuye n’umubyeyi wari uhetse umwana undi amuteruye kuko afite ubumuga, aho yagendaga asaba akazi ariko agaragaza ko yakabuze, turaganira anganyira ko nyuma yo kubyara uwo mwana ufite ubumuga umugabo we nawe yamutaye avuga ko iwabo batabyara abana bameze batyo, byanteye kumva ko nanjye mu bushobozi buke mfite hari icyo nakora, nibwo negeranyije imiryango yo mu mirenge ya Rugerero, Rubavu na Gisenyi isanzwe ibaho muri ubwo buzima ngo ndebe ko hari itafari nashyira ku buzima bwabo, nkaba naratangiye koroza iyi miryango itungo rigufi kuri buri muryango kugira ngo ujye ubasha kubona ifumbire yo gushyira mu karima k’igikoni.”
Umutoni akomeza avuga ko akimara kubahuriza hamwe yabashyize mu matsinda batangira kwizigamira, umwaka washira bakabasha kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza, aho abasha kubasura mu miryango yabo akagabaganiriza kugira ngo habeho guhinduka kw’imyumvire kwa abmwe mu bagabo batarabasha kumva ko umwana wese ari umwana.
Umutoni arahamagarira buri umwe wese ufite umutima w’urukundo kandi ufasha ko nawe yagira icyo yigomwa ku buryo aba bagore n’abagabo bakeneye ubufasha bw’igihe kirambye bagakorerwa ikintu cyazajya kibaha inyungu bakabasha kubaho bumva ko bishimiye ubuzima barimo.

Ibibazo by’ingutu abafite abana bafite ubumuga bahura nabyo
Mukamana Beatrice, umwe mu babyeyi bafite umwana wavukanye ubumuga avuga ko bakigowe no kubona amashuri abana babo babasha kwigamo, kuko kwigana n’abandi bana badafite ubumuga kuko bikirimo imbogamizi.
Ati “Ibibazo duhura nabyo biracyari byinshi, kuko umwana naramubyaye mu muryango wa Papa we baratwanga ngo ntabwo babyara ibimara aramuntana, bakajya birirwa bantoteza ngo nabyaye inzoka, nyuma Umutoni yaradufashije aratwegera adukura mu bwigunge, twiga kwizigamira, yaduhaye ingurube kuri ubu turoroye, ariko Leta idufashije yadushyiriraho ishuri ryihariye abana bafite ubumuga bajya bigiramo. Tugorwa kandi no kubona ubushobozi bwo kujya gufata imiti mu bitaro i Ndera, kuko abenshi muri aba bana usanga bakomoka mu miryango itishoboye.”
Nyiranzabonimpa Esperance, Perezidante w’itsinda INEZA FAMILY ryashinzwe na Umutuno Giselle akarihurizamo bamwe muri aba babyeyi avuga ko muri ibi bihe ababyeyi bafite abana bavukanye ubumuga bakaba basanzwe biga bagowe no kubabonera ibikoresho, kandi bagorwa no kubona aho guca inshuro.
Ati “Muri ibi bihe abafite abana biga bagowe no kubabonera ibikoresho kuko batabasha kuva murugo ngo bajye guca inshuro kandi baba bari kwita kuri aba bana bafite ubumuga, tugowe cyane no kubona aho guca kuko usanga batwinuba ngo ntibaduha akazi kandi dufite abana turi kwitaho.”
Nyiranzabonimpa ashimira Umutoni Giselle wiyemeje kwikorera ibibazo byabo akabahuriza hamwe kandi agahitamo kubasangiza kuri bike afite, kandi ko yabakuye mu bwigunge bari barahezemo kandi akaba asura imiryango akayiganiriza kandi ahari amakimbirane yagiye agabanyuka.
Nyiranzabonimpa we na bagenzi be basanga hakiri imbogamizi mu myigire kuko nta mashuri yabo yihariye ahagije ari muri aka karere rero bakagorwa no kwigana n’abandi bana badafite ikibazo na kimwe.
Itsinda INEZA FAMILY ryashinzwe na Umutoni Giselle ryiganjemo ababore kubwiganze bwa 98% kuko ririmo abagabo 2% babashije kwakira abo bana nk’abandi bana, ryatangiranye abanyamuryango 31 bagenda biyongera buri munsi.
Biragoye kumenya imibare y’imiryango ifite abana bafite ubumuga mu karere ka Rubavu kuko n’ubuyobozi bw’akarere buvuga ko iyi mibare butayifite.


Mwakoze ku bw’iyi nkuru mwatangaje ariko hari icyo gukosora hari aho mwavuze ko abana bafite ubumuga bibagora kwigana n’abana bazima , none rero ntibavuga abantu bazima ahubwo bavuga abadafite ubumuga kuko ikinyuranyo cy’abantu bazima ni abantu bapfuye.