Umusore wo mu karere ka Rutsiro witwa Ntawizera Jean Claude w’imyaka 27 yagwiriwe n’ikirombe ahita apfa.
Ibi byabaye kuri uyu wa 13 Ukwakira 2022, mu masaha ya saa yine z’amanywa, bibera mu murenge wa Rusebeya, akagari ka Ruronde ho mu mudugudu wa Nyamibombwe.
Ntawizera wagwiriwe n’ikirombe yari asanzwe ari umukozi wa SPMC Company Ltd.
Havugimana Etienne, Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yahamirije Rwandanews24 aya makuru.
Ati “Nibyo koko Ntawizera yagwiriwe n’ikirombe bamuvanyemo basanga yapfuye akaba yari umukozi wa Kampani ifite ubwishingizi bwa PRIME INSURENCE. Umurambo wajyanwe ku bitaro bya Murunda gukorerwa isuzumwa mbere y’uko ushyingurwa.”
Havugimana akomeza asaba abacukuzi b’amabuye y’agaciro kubahiriza amabwiriza abagenga bakanita ku kubanza kureba uko ikirere cyaramutse mbere yo kujya mu kirombe.
Ati “Inama twatanga kubacukuzi bose ni ukubahiriza amabwiriza agenga ubucukuzi, kureba niba ikirere cyiriwe nta ngorane cyateza n’ibindi, kuko nyakwigendera yari ahantu hazwi ariko hari n’abaturage bacye bacyishora mu bucukuzi butemewe dusaba ko babivamo, nubwo bigenda bicika, ariko wasangaga hari abagwamo, ndetse n’abangiza ibidukikije. Gusa dushimira ubufatanye buturanga bw’inzego zose mugucyemura bene ibi bibazo kuko biragenda bicyemuka.”

Uyu muvandimwe wo mu murenge wange mvukamo Imana imwakire mu bayo.
Mbere na mbere Imana imwakire mu bayo kandi hakwiye kwihanganisha umuryango we hatangwa amafaranga agenwa n’itegeko ry’ubwishingizi kuko yari aburimo kdi ni na byo byiza. RIP kuri uwo muntu wagute mu kazi.