Abatuye utugari twa Kirwa mu murenge wa Kageyo, akagari ka Cyahafi mu murenge wa Bwira mu murenge wa Bwira ho mu mu karere ka Ngororero barasaba Umukuru w’Igihugu Paul Kagame kubavana mu bwigunge akabagezaho amashanyarazi dore ko babona abatuye mu tugari baturanye bacana bo bakibaza ikizabavana mu bwigunge.
Ibi aba baturage babitangarije itangazamakuru rya Rwandanews24 ubwo ryabasuraga mu mirenge aho batuye maze bavuga ko baheze mu bwigunge, kuko usanga urubyiruko rwo muri utu tugari rutabasha kwihangira imirimo ishingiye ku ikoranabuhanga.
Ndagijimana Jean, Umuturage wo mu murenge wa Kageyo, akagari ka Kirwa we na bagenzi be babwiye Rwandanews24 ko kutagira umuriro w’amashanyarazi byabahejeje mu bwigunge bakaba bifuza ko nabo Umukuru w’Igihugu yabavana mu icuraburindi.
Ati “Kutagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi byaduhejeje mu icuraburindi, kuko ntawabasha kugira umurimo ahanga ngo kogosha, gusudira n’ibindi bibishamikiyeho, tukaba twifuza ko natwe Umukuru w’igihugu yatuvana mu icuraburindi twahezemo.”
Ndagijimana avuga ko bibatera ipfunwe kubona abaturage bo mu tugari bahana imbibi mu masaha y’ijoro haba haka ariko bo ari umwijima w’akabwibwi.
Umubyeyi uri mu kigero cy’Imyaka 40 utarifuje ko imyirondoro yiwe itangazwa we yagize ati “Urubyiruko rwaheze mu bushomeri kubwo kubura imirimo rwashoramo amaboko, kubera ko mu kagari dutuyemo hatarakandagiramo ipoto y’amashanyarazi.”
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko abaturage bifite bagerageza gukoresha amashanyarazi y’imirasire ariko nayo usanga bigera mu ijoro cyangwa mu gihe cy’imvura bikazima nabo bakaba mu mwijima, kandi bagorwa no kubona umuriro mu ma terefone yabo.
Nkusi Christophe, Umuyobozi w’akarere ka Ngororero avuga ko ingo ibihumbi 28 zo muri aka karere zigiye guhabwa umuriro w’amashanyarazi, mu rwego rwo kwesa umuhigo w’icyerekezo kigari cy’iterambere rirambye (NST1) kizarangirana na 2024.
Ati “Hari umushinga wa Miliyari wa Miliyari 13,5 Frw zigiye gushorwa mu kwegereza abaturage amashanyarazi bahereye ku bikorwaremezo nk’amashuri, amavuriro ndetse ingo ibihumbi 28 zizahabwa umuriro w’amashanyarazi, zikazacanirwa hakurikijwe imiterere y’aho ziri, ni ukuvuga ko abatuye ku midugudu begeranye bazahabwa amashanyarazi yo ku muyoboro mugari (On Grid), naho abataratura ku midugudu bagituye batatanye bazahabwa amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba (Off Grid). Ni ukuvuga ko n’abatuye utwo tugari bazagerwaho n’amashanyarazi kugira mbere ya 2024 nk’uko gahunda y’imyaka 7 y’ibikorwa Umukuru w’igihugu yemereye abaturage ibigaragaza ko muri uwo mwaka nta muturage uzaba ataragerwaho n’amashanyarazi, abaturage bakaba bashonje bahishiwe kuko icyizere kirambye gihari..”
Nkusi akomeza avuga ko uwo mushinga uzakorera mu mirenge yose 13 igize Akarere ka Ngororero, mu midugudu 307 kuri 419 igize akarere, hakazakorwa imiyoboro migari iringaniye ifite uburebure bwa km 286, n’imiyoboro mito ifite uburebure bwa km 1022.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, avuga ko umushinga wo guha abaturage amashanyarazi uzakorwa mu gihe cy’umwaka n’igice (amezi 18), ukazatuma ako karere kava ku ijanisha rya 57% kariho uyu munsi by’ingo zifite amashanyarazi kakagera kuri 75% mu mpera z’uyu mwaka wa 2022.




Ibi nibyo cyane ko usanga nka service zirembo bigoranye kuzibona nta muriro, ugasanga abaturage barasiragira
Bajya gushaka irembo ku murenge kandi no mu kagali zakahabaye mu buryo bwo koherereza baturage urugendo, byatanga akazi kuwa shinze iryo rembo. Usanga report zikigenda mu mpapuro Kandi zakagobye kujyenda hakoreshejwe ikorana buhanga ark ntibishoboka kuko ntamuriro, gufotoza impapuro n’ibindi ugasanga bisabye urugendo rurerure.
Service ntizigende neza kuko nta tumanaho (Internet)
Reka mbanze nshimire abanyamakuru bitanze bakaza kubera ijwi abaturage bahejejwe inyuma , aho usanga akagali ka kirwa gafite ijana kwijana abaturage bumva gahunda za reta ndetse bafite nubushobozi bwo kuba bakwiyishyurira umuriro ariko ugasanga ruswa yaramaze abayobozi binzego zibanze kugera kurwego rwumurenge, kandi ukumva nibyo umuyoboz wakarere yasobanuye ntandyana bifite , ntanigisubizo kirimo kuko nyine ngo munishinga bafite ngo harimo imirasire mbese ukumva nibyabindi bizahoraho. Ikindi kibyerekana nuko iyinyubako mubona ya kagali yatashywe kumugaragaro numuyobozi wa karere , imagine nkumuntu wumuyobizi utaha inyubako itagira amashanyarazi, gusa nyine nibibazo mujye mukomeza mutuvugire Wenda nyakubahwa president yazatwibuka Wenda nkatwe nkurubyiruko tukihangirimirimo .murakoze