Rubavu: Basanga nkunganire ya leta ku cyumba cy’umukobwa idahagije

Bamwe mu banyeshuri n’abarezi bo mu karere ka Rubavu basanga nkunganire ya Leta y’ibihumbi 108 Frw ku mwaka ashyirwa mu gushyigikira iterambere n’imyigire myiza y’umwana w’umukobwa binyuze mu ishyirwaho ry’icyumba cy’umukobwa kuri buri kigo cy’amashuri idahagije.

Ibi babigarutseho ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa, by’umwihariko muri aka karere uyu munsi wizihirijwe ku rwunge rw’amashuri rwa Sanzare.

Icyumba cy’umukobwa kigomba kuba gifitemo igitanda gisashe neza, hakabamo ubwogero, amazi n’isabune, isume n’amavuta, imyenda y’ishuri yo guhindura mu gihe iyo umwana w’umukobwa wagiye mu mihango yari yambaye yanduye, hakabamo imyenda y’imbere (Amakariso na Cotex) ku bakobwa.

Mukantwari Pellesi Vivante, Umunyeshuri mu rwunge rw’amashuri rwa Sanzare we na bagenzi be bshima Leta yashyizeho icyumba cy’umukobwa kuko cyabafashije mu masomo yabo.

Ati “Icyumba cy’umukobwa cyadufashije kwiga dutuje, kuko niyo utunguwe n’imihango usaba agahushya ukajyamo ukitunganya kuko haba harimo ibikoresho byose wakenera, mu gihe mbere iyo byagutunguraga wahitaga utaha ntubashe gukurikirana amasomo.”

Mukantwari asanga n’ubwo ikigo cy’ishuri gikora ibishoboka byose ibikoresho by’ibanze ntibibure mu cyumba cy’umukobwa.

Uwizeyimana Vanessa ati “Icyumba cy’umukobwa cyaradufashije kandi ibikoresho by’ibanze dukenera tubisangamo, kandi mbere twajyaga dutungurwa n’imihango turi mu ishuri abahungu bakaduseka ariko kuri ubu uhita ujya kwitunganya.”

Ingabire Dative, Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Sanzare mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko inkunga Leta igenera icyumba cy’umukobwa ikiri hasi, gusa iki cyumba cyafashije abana b’abakobwa kwiga badasiba.

Ati “Icyumba cy’umukobwa cyafashije abakobwa kuko byagabanyije umubare w’abakobwa basibaga ishuri mu gihe cy’imihango, akaba ari ikintu cyo kwishimirwa. Gusa haracyari imbogamizi kuri nkunganire ya Leta idahagije ugereranyije n’umubare w’abanyeshuri ikigo cy’amashuri gifite, Leta iramutse yongereye amafaranga byadufasha kuko akenshi ibikoresho bigurwa muri ayo mafaranga bishira mbere y’uko umwaka ushira.”

Ingabire akomeza avuga ko kugira ngo abanyeshuri b’abakobwa batabura uburenganzira bwabo iyo amafaranga abashiranye bakora iyo bwabaga amafaranga agura ibindi bikoresho byo mu cyumba cy’umukobwa bagashaka aho ava.

Ingabire Dative, Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Sansare asanga inkunga ya Leta ku cyumba cy’umukobwa idahagije yakongerwa

Ishimwe Pacifique, Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza avuga ko kwizihiza umunsi mpuzamahanga ari ikintu cyo kwishimirwa kuko mu myaka yatambutse abana bose batahabwaga uburenganzira bungana hagati y’abakobwa n’abahungu.

Ati “Kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umukobwa bivuze ikintu gikomeye cyane, kuko mu myaka yashize mu Rwanda umwana w’umukobwa atahabwaga agaciro akwiriye, ariko kuri ubu byaragaragaye ko abana bose ari abana kandi bakanganya amahirwe.”

Ishimwe akomeza avuga ko icyumba cy’umukobwa ari umurongo watanzwe na Leta kandi ko amafaranga ishyiramo ahagije kukoa aza nk’inyunganizi.

Ati “Tugira amahirwe kuko hari ubwo leta itera inkunga tukagura ibikoresho byo mu cyumba cy’umwana w’umukobwa nk’uko leta yashyizeho uyu murongo, dufite ba nyirasenge b’abanyeshuri bakurikirana icyumba cy’umukobwa gusa hari aho ugera ugasanga ibikenewe byose bituzuyemo ariko ibyibanze kandi bibitswe neza birahari mu bigo byose by’amashuri mu karere ka Rubavu.”

Ishimwe Pacifique we asanga amafaranga Leta ishyira mu cyumba cy’umukobwa ahagije kuko aza ari inyunganizi kandi abanyeshuri bose atariko babuze ubushobozi bwo kwibonera ibyo bikoresho nkenerwa biba muri icyo cyumba.

Ishimwe Pacifique, Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza yaganirije abanyeshuri bo kuri G.S Sanzare

Icyumba cy’umukobwa mu bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye n’imwe mu ngamba zifashishwa mu kugira inama abana b’abakobwa ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere abandi bakacyifashisha mu gihe bagiye mu mihango, aho hashyiramo ibikoresho birimo cotex, isume n’amazi umwana ugiye mu mihango ari ku ishuri akabyifashisha.

Icyumba cy’umukobwa cyo ku rwunge rw’amashuri rwa Shwemu gifitemo ibitanda bibiri bisashe neza harimo n’ibikoresho by’ibanze (Photo: Koffito)
Harimo kandi ubukarabiro
Icyumba cy’umukobwa muri G.S Sanzare kirimo igitanda kimwe cyo kuryamaho kinasashe neza abakobwa bifashisha iyo batunguwe n’imihango
Icyumba cy’umukobwa muri G.S Sanzare

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *