Imiryango yo mu Karere ka Ngororero mu Mirenge ya Kageyo, Bwira na Ndaro yose uko yakabaye igiye guhabwa inkunga ya Leta itishyurwa y’amafaranga ibihumbi 821 Frw, igamije kubakura mu bukene byigihe kirambye yiswe (Give Directly), ayo mafaranga akaba ari inkunga itishyurwa.
Inkunga ya Give Directly ihabwa buri wese hadakurikijwe ibyiciro by’ubudehe, usibye bamwe mu bakozi ba Leta batayemerewe. Aya mafaranga ntabwo ahabwa umuturage mu ntoki, ahubwo nyuma yo kubarurwa agashyirwa ku rutonde ngo umuturage ayahabwa mu byiciro bibiri, kandi bigakorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga rya telephone.
Amafaranga nubwo agenerwa umuryango muri rusange ariko anyuzwa kuri terefone z’abagore, ikintu abagore bo mu murenge umaze guhabwa amafaranga bishimira bakavuga ko iyo ahabwa abagabo bashoboraga kuyanywera yose.
Bamwe muri aba baturage bo mu murenge wa Kageyo, akagari ka Nyamata ho mu mudugudu wa Kagarama bahawe amafaranga binyuze mu nkunga ya Givedirectly baganiriye na Rwandanews24 bavuga ko inkunga batewe na Givedirectly yababereye ikiraro kiganisha ku bukire burambye.
Ndahayo Evariste w’imyaka 47, ufite abana 3 avuga ko yari asanzwe ari umuhinzi uciriritse ariko kuri ubu yavuyemo umucuruzi uri mu ba mbere mu I santere atuyemo.
Ati “Nari nsanzwe ndi umuhinzi uciriritse ariko kuva twahabwa inkunga ya Givedirectly navuyemo umucuruzi, imibereho yanjye yarahindutse kandi njye n’umuryango wanjye byaranyubatse kuko mbasha kuzigamira umuryango wanjye muri Ejoheza no kwishyura mutuelle de santé.”
Ndahayo abajijwe impamvu inkunga yahawe kandi azi neza ko atazayishyura atayipfushije ubusa yavuze ko icya mbere ari mu mutwe kuko ariya mafaranga yayahawe yaramaze gutegurwa mu mutwe anayafitiye umushinga w’icyo azakora, akaba ariyo mpamvu atagombaga kuyapfusha ubusa ahubwo yagombaga kuyagira igishoro ku muryango we.
Ndahayo akomeza asaba buri muturage wese wahawe iyi nkunga kumva ko yayihawe ngo agire aho ava n’aho agana, kandi batere imbere nta gusubira inyuma ukundi, aho yanaboneyeho gushimira Leta y’Ubumwe bw’abanyarwanda n’umushinga Givedirectly wabazirikanye.

Nabagize Germaine w’imyaka 27 ufite abana 2 nawe wo muri uyu mudugudu aganira na Rwandanews24 yavuze ko yari asanzwe acuruza uducogocogo, none kuri ubu iki gishoro yahawe cyamwongereye inyungu kuyo yari asanzwe abona.
Ati “Nari nsanzwe ncuruza uducogocogo duke none aho mboneye iyi nkunga nazamuye ubucuruzi ku buryo inyungu nabonaga yiyongereyeho ibihumbi birenge 30 Frw ku kwezi, kandi intambwe natereshejwe na Leta ntitezze gusubira inyuma kuko ubu aho ngana ari ku bukire burambye. Ikindi kuba amafaranga anyuzwa kuri terefone yanjye ni byiza kuko amafaranga mbere yo kugira icyo tuyakoresha turabanza tukajya inama bikaba ari byiza kuko umugore yahawe ijambo kuriyo.”
Nabagize akomeza avuga ko abafashe aya mafaranga bakayapfusha ubusa bazabyicuza aboneraho gusaba abari kuyasesagura batarayamara kubungabuga udusigaye, anaboneraho gushimira umuterankunga amusezeranya ko amafaranga bahawe bazayakoresha neza.

Uwamahoro Clementine w’imyaka 40, atuye mu murenge wa Kageyo, akagari ka Mukore ho mu mudugudu wa Nyamataba avuga ko yari asanzwe abayeho nabi ariko amafaranga yahawe yabaye igishoro cy’ubuzima ku muryango we.
Ati “Nari nsanzwe mbayeho nabi ntunzwe no kuragira inka za rubanda ariko kuri ubu nabashije kwigurira ikimasa ngo kijye kimpa ifumbire, abana ntibabashaga kurya ku ishuri ariko kuri ubu tubasha kubishyurira, inzu narimo nta bushobozi bwo kuyisana bwari buhari ariko kuri ubu turimo kuyisana.”
Uwamahoro akomeza avuga ko ubwo yari agiye guhabwa amafaranga y’icyiciro cya kabiri yaganiriye n’umufasha we bakemeranywa ko bazayashora mu bucuruzi akabasha kwiteza imbere nk’uko Leta ibibifuriza.
Uwamahoro akomeza avuga ko amafaranga bahawe yababereye igisubizo ku muryango we kuko we n’umufasha we kuri ubu amahoro ahinda kuko batari babandi basangiye ubusa bitana ibisambo, murugo rwabo bwa mbere hinjiyemo umufuka w’akawunga nuw’umuceri.

Mukunduhirwe Benjamine, Umuyobozi w’akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe imibereho myiza avuga ko mu mirenge 3 izatangwamo iyi nkunga itishyurwa umurenge wa Kageyo ariwo umaze gutanga ku kigero cya 99% y’icyiciro cya mbere mu gihe mu mirenge ya Bwira na Ndaro hari imidugudu batararangiza gutangamo amafaranga y’icyiciro cya mbere.
Ati “Turashimira abaturage barimo kubyaza umusaruro inkunga Leta yabageneye ku bufatanye n’umushinga Givedirectly, twari twabasabye ko bayakoresha mu kwihangira imirimo aho abenshi bagaragaje impinduka kandi turababwira ngo bakomereze aho bibumbire mu matsinda bizigama barebe ko imishinga yabo izaramba. Turabashishikariza gukora imishinga iramba.”
Umuturage uteri gukoresha inkunga yahawe neza arasabwa kumva ko uwo bizagaragara ko icyiciro cya mbere cy’amafaranga atagikoresheje neza ashobora kutazahabwa ay’icyiciro cya kabiri, birinde ubusinzi kandi turabifuriza ko bava mu cyiciro kimwe babigizemo uruhare kuko aribyo Umukuru w’Igihugu abifuriza.
Mukunduhirwe akomeza avuga ko abaturage bo mu mirenge irimo guhabwa iyi nkunga babifuriza ko bazava mu cyiciro barimo cy’ubukene bose bakajya mu bukire.
Mu murenge wa Kageyo ari nawo rukumbi umaze gutangwamo iyi nkunga ku kigero cyo hejuru imiryango ibihumbi 5,657 niyo yabashije guhabwa iyi nkunga ya Givedirectly.
Mbere y’uko uyu mushinga uza gukorera mu karere ka Ngororero imibare yagaragaza ko mu Rwanda ingo ibihumbi 147 zari zaramaze guhabwa ayo mafaranga mu turere twa Ngoma, Gisagara na Nyamagabe, aho kugeza icyo gihe amafaranga arenga miliyari 60 Frw ariyo yari amaze gutangwa.


Nibyo rwose ko tubyaza umusaruro amahirwe nkaya tuba duhawe, bityo rero nkomeza nshimira Aba baturage uko bakomeje kwiteza imbere.bakome babere urugero abandi.
Dukomeze Twiyubakire Igihugu kuko ni icyacu.
Muhanda yo bimeze bite ko nsrinumviee ngo nayo bazayahabwa
Rwose mwarakoze cyane ndabashimiye uwo mushinga ukomeze gutera imbere kndi uteza imbere abaho mungororero byibura muri 2025 abaturage bose niterambere ryakarere muzabe muhagaze kurwego rumwe na Bugesera