Igishoro gito ni imwe mu mbogamizi z’iterambere ku bagore bakora ubucuruzi buciriritse

Na Annonciata BYUKUSENGE

Bamwe mu bagore bakora ubucuruzi buciriritse bw’imboga bavuga ko igishoro gito n’ibiciro bihanitse aribyo ntandaro yo kudindira kw’iterambere ryabo kuko ibigo by’imari n’amabanki bitemera kubaha inguzanyo ngo biteze imbere, bibasaba ingwate kandi ntazo bafite bigatuma batabasha kwigondera ibicuruzwa kubera ibiciro bihanitse.

Abagore baganiriye na Rwandanews24 ku mbogamizi bahura na zo mu iterambere ryabo ni abacururiza imboga mu isoko rito ryo mu Mudugudu wa Agasharu, akagali ka Rukira, Umurenge wa Huye mu karere ka Huye.

Niyonagira Jeaanete ni umwe mu bagore bacururiza imboga mu isoko ry’ Agasharu. Avuga ko badindizwa no kugira igishoro gito gifatanyije n’ihungabana ry’ubukungu bigatuma na bicye bafite bitagurwa.

Ati: “Mu meze atanu ashize twaranguraga ibicuruzwa by’ibihumbi bitanu (5000frws ukazana imboga zuzuye umufuka w’ibiro 50 ukanungukaho ibihumbi bitatu (3000frws) hakaba n’ubwo ubirenza bitewe n’uko umunsi wagenze kandi wanariye. Ariko ubu uraba ufite ibihumbi 20.000frws ukazana imboga zituzuye agafuka kamwe kavamo umuceri.”

Izamuka ry’ibiciro ku isoko ryabakomye mu nkokora

Akomeza avuga ko kuva ibiciro by’ibiribwa byazamuka hari imboga batakirangura bitewe n’uko ziba zihenze nabo bakazigurisha bakurikije uko baranguye bigatuma zitagurwa.

Ati: “Njyewe imiteja sinkiyicuruza kuko niba nzanye imiteja y’1000frws, ndatanga micye kugirango nkuremo ayo nashoye hazeho n’inyungu. Nayiranguye inshuro ebyiri abakiliya batayigura, ikanamba kandi yanambye ntawayigura. Urumva ko utarangura ibigupfira ubusa cyangwa ngo ubirye kandi byari ibyo kuguteza imbere.”

Mugenzi we Iraguha nawe acururiza imboga muri iri soko. We agaruka ku mbogamizi z’igishoro gito batabona aho bakura ubwunganizi.

Ati: “Njyewe si uko nanze kwiteza imbere ahubwo nabuze inkunga inyunganira. Kugirango ntangire gucuruza imboga nabonaga aribyo bishobora kunteza imbere. Nagerageje kubaza ibijyanye n’inguzanyo mu kigo cy’imari ngo mbe nakwiteza imbere, bambwira ko baha inguzanyo abagore bishingiwe n’urwego cyangwa umushinga runaka kuko ngo ntabwo umugore wese ukeneye kwiteza imbere agana ikigo cy’imari adafite umwishingizi.”

Akomeza avuga ko we na bagenzi be bakeneye inkunga yo kubafasha kuzamura ubucuruzi bwabo ngo babone uko biteza imbere banite ku miryango yabo kandi bagafashwa iri soko rigahabwa imbaraga kuburyo ryakubakwa bicirirtse.

Bavuga ko igishoro gito n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ku isoko bibangamiye iterambere ryabo

Mu kiganiro Rwandanews24 yagiranye n’Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abagore Madame Kamanzi Jaqueline, yavuze ko umugore wese ukeneye kwiteza imbere atagana ikigo cy’imari ngo kimuhe amafaranga adafite umwishingizi cyangwa ngo abe ari mu itsinda cyangwa koperative kumwe n’abandi bagenzi be.

Ati: “Abagore bakora ubucuruzi buciriritse bafite igishoro gito tubagira inama yo kwishyira hamwe kugirango buri umwe abe umwishingizi wa mugenziwe nibagana ikigo cy’imari gusaba inguzanyo yo kongera igishoro cyabo biborohere, bitewe n’uko ibigo by’imari bikorana n’abantu bishyize hamwe.”

Abajijwe niba nk’urwego rureberera abagore badashobora kubatera inkunga igihe bafite aho bakorera hazwi, yagize ati: “Ntabwo nk’Inama y’Igihugu y’abagore dufite ubushobozi bwo cyangwa ikigega dushobora gukuramo amafaranga ngo dutere inkunga abagore. Icyo dukora ni ubuvugizi kandi tuzakomeza kubukora. Iyo tubonye umuterankunga dukorana n’inzego zibahagarariye zifatanyije n’inzego z’ibanze, ariko inkunga n’ubundi ihabwa abibumbiye hamwe.”

Akomeza avuga ko bagomba gukora bizigamira kugirango nibagana ibigo by’imari bajye bagaragaza icyo baheraho kuko ntabwo ibigo by’imari bitanga inguzanyo zidafite icyo zisanga.

Impuguke mu bukungu zo zivuga ko Atari umwihariko w’abagore gusa kuko ubukungu bwahungabanyijwe n’icyorezo cya Covid19 n’intambara y’Uburusiya na Ukraine. Ibi byose ngo byagize ingaruka ku bukungu bituma n’ikiguzi cy’ubuzima gihenda.

Bifuza ko babona nkunganire kugirango bazahure ubucuruzi bwabo bwahungabanyijwe n’ingaruka za Covid19

Rwandanews24 iganira na Kaberuka Teddy impuguke mu by’ ubukungu yagize ati: “Ikibazo cy’igishoro gito aba bagore bavuga ko bakeneye umuterankunga kugirango biteze imbere, gifite ishingiro kuko ubukungu bwarahungabanye n’ibiciro ku isoko birazamuka. Ubu igikenewe ni uko harebwa ubundi buryo bwo guhanga imirimo mishya kuburyo abantu bafite ibitekerezo byunguka, ariko badafite ubushobozi ibyo bitekerezo byajya bibyazwa imirimo n’ubushomeri bukagabanuka.”

Akomeza avuga ko nka leta igihe igiye gutanga amasoko bajya bareba uburyo ba rwiyemezamirimo bato bajya bahabwa isoko igihe rigiye gukorerwa hafi y’aho batuye.

Ibiciro mu byaro

Muri Nzeri 2022, ibiciro mu byaro byiyongereyeho 28,5% ugereranyije na Nzeri 2021. Ibiciro muri Kanama 2022 byari byiyongereyeho 23,6%.

Ibiciro mu mijyi

Ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 17, 6% mu kwezi kwa Nzeri 2022 ugereranyije na Nzeri 2021. Ibiciro muri Kanama 2022 byari byiyongereyeho 15, 9%.

C. Ibiciro bikomatanyirijwe hamwe (mu mijyi no mu byaro)

 Muri Nzeri 2022 ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 23,9% ugereranyije na Nzeri 2021. Muri Kanama 2022 ibiciro byari byiyongereyeho 20,4%.

Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera muri Nzeri 2022, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 41,2% n’ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 11,1%.

Iyo ugereranyije Nzeri 2022 na Kanama 2022 ibiciro byiyongereyeho 3,1%. Iri zamuka ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 5, 5%.

Ikigo gikora ubushakashatsi kikanakora isesengura kuri politike za leta cyakoze ubushakashatsi ku ngaruka z’icyorezo cya COVID-19, ku mibereho y’ingo ku buryo babukoreye mu turere 3 tugize Umujyi wa Kigali n’Imijyi 6 yunganira Umujyi wa Kigali habazwa ingo 2053, harimo n’akarere ka Huye ari nako aba bagore babarizwamo.

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi bwerekana ko 50% by’ingo 2053 zabajijwe, abaziyoboye batakaje akazi.

58% by’abayoboye izo ngo bavuze ko ubuzima bwahenze cyane kurenza ubushobozi bwabo, naho 62% by’ingo zabajijwe bagize igabanuka rikomeye kubyo binjizaga nk’ingo.

Uwayoboye ubu bushakashatsi, Dr. Jean Baptiste Nsengiyumva avuga ko uturere twa Rusizi, Rubavu na Nyarugenge aritwo twagaragaje ingaruka nyinshi cyane kurenza ahandi.

Muri rusange ingo zigera kuri 24% by’izabajijwe zagize igabanuka rikabije ry’amikoro yo guhaha kuburyo ingo zahuye n’ikibazo gikomeye cy’igabanuka ry’imirire zirimo 25% by’iyobowe n’abagabo, 13% by’iziyobowe n’abagore ndetse na 5% by’ingo ziyobowe n’abashakanye.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Translate »