Abarwanashyaka ba Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) bo mu karere ka Nyamasheke baratunga agatoki Urubyiruko bagenzi babo kwitinya bagashyira amaboko mu mifuka ntibiteze imbere.
Ibi babitangaje ubwo basozaga amahugurwa y’umunsi umwe yabaye kuri uyu wa 09 Ukwakira 2022 yahuje abahagarariye iri shyaka baturuka mu mirenge itandukanye y’aka karere.
Mu mbogamizi abiganjemo urubyiruko bagaragaje n’uko Ikigo BDF gitera inkunga imishinga iciriritse yiganjemo Urubyiruko n’Abagore hari ubwo bajyanayo imishinga ntiyakirwe ahubwo amaguru agahira mu nzira.
Niyonkuru Oscar, watorewe kuyobora Urubyiruko rwo mu Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) mu karere ka Nyamasheke atunga agatoki urubyiruko rugenzi rwe kwitinya ntibakure amaboko mu mifuka, n’ubwo hakiri imbogamizi muri BDF.
Ati “Urubyiruko rukunda kugaragaza ko ubushomeri bwabareye inzitizi yo kwiteza imbere, ariko bijyana no kwitinya ntirushake kugaragaza icyakorwa, ariko muri aya mahugurwa batweretse ko dushobora kugana ikigo cya Leta BDF n’ubwo hakiri imbogamizi muri iki kigo. Turasaba Leta kutworohereza mu gusiragizwa kwa hato na hato iyo tujyanye imishinga muri BDF bigashyirwa mu nzira yoroshye kuko rimwe na rimwe igishoro gishirira mu matike.”
Niyonkuru akomeza avuga ko urubyiruko rutinyutse rugakora, rwazaba umusemburo w’iterambere. Niyo mpamvu twiyemeje kwigisha abaturage ndetse nabo bakigishanya hagati yabo.
Maombi Carine, Visi Perezida wa mbere wa Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) ku rwego rw’Igihugu avuga ko basabye urubyiruko kwitinyuka ndetse n’abagarage imbogamizi kuri BDF babagiriye inama yo kwandikira ubuyobozi bw’akarere bukabafasha.
Ati “Twabasabye urubyiruko kwitinyuka bagashaka imishinga yabo ndetse bakayigeza mu kigega BDF gitera inkunga imishinga iciriritse, kugeza uyu munsi wenda ntiturakora ubushakashatsi ngo tumenye nimbiahari abo bafasha n’abo badafasha ariko icyo bazi neza n’uko hari benshi kimaze gufasha.”
Maombi akomeza avuga ko abagaragaza imbogamizi zo kuba hari abagana BDF bagasiragizwa bagiriwe inama zo kwandikira Ubuyobozi bw’akarere bakabumenyesha imbogamizi bahuye nazo ubwo baganaga iki kigega.
Ubuyobozi bw’Ikigega gishinzwe gutanga Inguzanyo ku mishinga mito n’Iciriritse (BDF) buvuga ko bumaze kwakira ubusabe bw’inguzanyo ku mishinga y’urubyiruko ifite agaciro k’asaga miliyoni 614 Frw kandi yose yamaze gukorerwa inyigo kugira ngo atangwe.
Ibi umuyobozi mukuru wa BDF yabitangaje muri Gashyantare ubwo yasuraga urubyiruko rwo mu Turere twa Gisagara na Huye rukora imishinga yo gutunganya imihanda y’igitaka.

