Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro barataka inyota nyuma yo kumara amezi 4 badahabwa amazi n’amata bisanzwe bigenerwa buri mukozi w’akarere. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko ikibazo cyabayeho kubera izamuka ry’ibiciro ku isoko.
Bamwe mu bakozi b’akarere baganiriye na Rwandanews24 badutangarije ko bamaze amezi 4 badahabwa amazi n’amata basanzwe bagenerwa n’akarere bakaba bagiye kwicwa n’inyota.
Umwe muri bo ukorera mu murenge wa Gihango yagize ati “Mudukorere ubuvugizi ku bijyanye n’amazi n’amata twagenerwaga n’akarere kuko tumaze amezi arenga 4 tutabibona kandi twanagerageje kubaza impamvu byahagaze baratwihorera.”
Undi yagize ati “Akazi dusigaye tugakora nabi kuko tujya mu misozi tukavayo twananiwe, hari amakuru twagiye twumva ngo ntidukwiriye kunywa amazi akaba ariyo mpamvu bayahagaritse.”
Abenshi mu bakozi bavuga ko byagizeho ingaruka niba Rushingwangerero bo mu tugari kuko bavuga ko basanzwe bahembwa umushahara muke, udatuma batabasha kwigurira amazi ngo bakodeshe ingo z’imiryango yabo nabo bikodeshereze bazanabashe kurya, bakaba bavuga ko aya mazi n’amata byabunganiraga mu mibereho ya buri munsi.
Bagirishya Pierre Claver, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Rutsiro yatangarije Rwandanews24 ko impamvu yatumye amazi n’amata bitaboneka muri ayo mezi yose ari ibiciro byazamutse ku isoko bigatuma rwiyemezamirimo asesa amasezerano.
Ati “Abakozi twarabaganirije tubasobanurira ko Rwiyemezamirimo waduhaga amata n’amazi atwandikira atumenyesha ko atabasha gukomeza akorera ku biciro byari mu masezerano ya mbere, arangije adusaba ibiciro byinshi dusanga bitashoboka ko twemera ibyo biciro biba ngombwa ko dusesa amasezerano tugatanga irindi soko binyuze mu mucyo.”
Bagirishya akomeza avuga ko isoko ritabasha gutangwa mu minsi runaka ahubwo ko bisaba gukurikiza ibyo amategeko ateganya kandi bateganya kubona Rwiyemezamirimo mu minsi ya vuba n’ubwo adatanga icyizere ngo ni amezi angahe bizaba byakemutse.
Mu karere ka Rutsiro hamaze iminsi havugwa inkuru y’abakozi b’Akarere ka Rutsiro bakoresha imirongo ya MTN bishyurirwa n’Akarere bavuga ko batishimira telefone bahabwa kuko zidatanga umusaruro.

Wariye ntiwabura gutaka inyota da!
Ibaze ni ukuri, kwishyuza amazi, wagirango ni umushahara. Bajye bayavana mu rugo cg basgyireho ishyiga ushaka icyayi acyitekere. Sibyo. Wagirango ni ba bana bo muri ECD, cg basure mu ishuri bahabwe lunch/school feeding.