Mu masaha y’igitondo kuri uyu wa 08 Ukwakira 2022, Umurambo w’umugabo utaramenyekana imyirondoro yiwe wasanzwe ku nkombe z’Ikiyaga cya Kivu yapfuye.
Ibi byabereye mu karere ka Karongi, Umurenge wa Bwishyura ho mu kagari ka Kiniha.
Amakuru agera kuri Rwandanews24 avuga ko uyu mugabo yari asanzwe yikorera umicanga, akaba yari uwo mu kagari ka Gitarama ho muri uyu murenge.
Gahamanyi Niyomutabazi Felecien, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’aakagari ka Kiniha yahamirije Rwandanews24 aya makuru.
Ati “Amakuru twayamenye mu masaha ashyira saa tatu n’igice, gusa imyirondoro y’uyu mugabo yari itaramenyekana, amakuru twakiriye n’uko yari asanzwe azi koga kuko yatwaraga umucanga. Iperereza ku cyaba cyateye uru rupfu riracyakomeje.”
Gahamanyi yaboneyeho kwibutsa abaturage ko Ikiyaga cya Kivu ari umuturanyi mwiza kuko kivamo ibyo kurya ariko na none gishobora kuba umuturanyi mubi.
Yasabye abaturage kwirinda ku kijyamo batamabye ama jiri y’ubuzima (Life Jacket) cyangwa ku kijyamo udafite ukwigisha koga.
Umurambo wa Nyakwigendera biteganyijwe ko urajyanwa ku bitaro bya Kibuye ugakorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.
