Rutsiro: Umwana w’imyaka 17 yasanzwe mu cyumba araramo yimanitse mu ishuka

Umwana w’imyaka 17 witwa Niyobwihisho Zakayo wo mu karere ka Rutsiro yasanzwe mu ishuka yararagamo yimanitse.

Ibi byabereye mu murenge wa Mushonyi, akagari ka Kaguriro, ho mu mudugudu wa Ryarwasa kuri uyu wa 07 Ukwakira 2022 mu masaha ashyira saa tanu nigice z’amanywa.

Mwenedata Jean Pierre, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushonyi yahamije aya makuru.

Ati “Niyobwihisho Zakayo w’imyaka 17 basanze yiyahuriye mu nzu y’iwabo, akoresheje ishuka yararagamo yimanitse ku ikumbo, akaba yabonwe bwa mbere n’ababyeyi be.”

Mwenedata yakomeje avuga ko uyu mwana wiyahuye nta kibazo kidasanzwe yari afite cyatuma yiyahura.

<

Mwenedata asaba abana kutihererana ibibazo bafite ahubwo bajya baganira n’imiryango ibibazo bihari bakabikemura ibyananiranye bakabishyikiriza ubuyobozi.

Mu ntangiriro z’ukwezi dusoje nabwo muri uyu murenge hasanzwe umusore yimanitse mu giti.

Ubwo twakoraga iyi nkuru abakozi ba RIB bari bavuye gusuzuma icyaba cyatumye uyu mwana yiyahura.

Kuri ubu umurambo we ugiye kujyanwa ku bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.