Umuryango wa Nyirarukundo uheruka kwicwa atemwe n’uwo babanaga nk’umugabo witwa Ntakirutimana Niyonkuru wanze kumushyingura aho urimo kwaka amafaranga angana n’ibihumbi 200 Frwy’inkwano kugira ngo ashyingurwe kuko umugabo we atari yaramukoye.
Kuri uyu wa gatatu nibwo umurambo wa Nyakwigendera wagejejwe mu rugo nyuma yo gukorerwa isuzuma mu bitaro bya Gisenyi ariko abo mu muryango we banga ko ashyingurwa.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Mudende buvuga ko bugiye kubikurikirana akaza gushyingurwa uyu munsi.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mudende Kariba Antoine avuga iki kibazo baza kugikurikirana ariko nyakwigendera agomba gushyingurwa uyu munsi.
Ati “Uyu munsi nibwo tuza kubikurikirana tukamenya ikiza gukorwa ariko agomba gushyingurwa uyu munsi.”
Amakuru agera kuri Rwandanews24 avuga ko umuryango wa Nyakwigendera usaba aya mafaranga cyangwa inzu babagamo bakayigabana kuko umwana wabo yabanye n’uyu mugabo wamwishe badasezeranye.
Taliki 04 Ukwakira 2022 nibwo hamenyekanye amakuru y’urupfu rw’uyu mugore wari utuye mu mudugudu wa Rukeri akagari ka Bihungwe mu murenge wa Mudende.

Nyakwigendera yashyinguwe kandi imiryango yumvikanye