Perezida Kagame yirukanye Umuyobozi mukuru wungirije muri RDB

Kugicamunsi cyo kuri uyu wa kane taliki ya 6 Ukwakira 2022, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byasohoye itangazo rivuga ko Perezida Kagame yirukanye Bwana Niyonkuru Zephanie ku mirimo ye kubera amakosa akurikiranyweho.

Nk’uko bikubiye mu itangazo, Perezida Kagame ashingiye ku itegeko nshinga ryavuguruwe muri 2015 cyane cyane mu ngingo yaryo y’112, 5o (b), none ku wa 6 Ukwakira 2022, Perezida Kagame yavanye Niyonkuru Zephanie ku mirimo ye kubera amakosa y’ imiyobo imiyoborere yamugaragayeho.

Niyonkuru Zephanie yari Umuyobozi wungirije w’ikigo cy’Igihugu cy’iterambere (RDB).

Niyonkuru yari kuri uwo mwanya guhera mu kwezi k’Ukwakira 2019, akaba yari amaze imyaka itatu yungirije Clare Akamanzi. 

Guhera mu mwaka wa 2020 kuheza uyu munsi, yabifatanyaga no kuba Umuyobozi w’Ina y’Ubutegetsi y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibibiga by’Indege (Rwanda Airports Company, no mu Kigo Rwanda Cooperation Initiative Ltd. 

Mbere yo gukora izo nshingano zose yabanje kuba uhagarariye Ihuriro ry’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga mu Bucuruzi n’Ishoramari muri Afurika y’Iburasirazuba (USAID East Africa Trade and Investment Hub) mu Rwanda. 

Yanakoze mu bindi bigo bitandukanye hagati y’umwaka wa 2014 na 2017, mu gihe cyajemo hagati kuko na hagati ya 2011 kugeza 2014 yabanje gukora nanone muri RDB nk’impuguke mu gutegura imishinga yayo akaba n’Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami rishinzwe Igenamigambi. 

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Translate »