Urubanza rwa Ishimwe Dieudonne rwasubitswe mbere yo gutangira

Ishimwe Dieudonne wateguraga irushanwa rya Miss Rwanda, akaza gufatwa akekwaho kwaka ishimishamubiri bamwe mu bakobwa baryitabiriye, urubanza rwe mu mizi rwasubitswe by’akanya gato bisabwe na we ubwe.

Ahagana saa mbiri nibwo uyu musore uyobora Ikigo kitwa Rwanda Inspirational Backup cyateguraga Miss Rwanda ariko akaba amaze igihe afunzwe, yageze mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ngo aburane mu mizi.

Umucamanza yabwiye abari baje kumva urubanza, ko mu zigera kuri 16 ziri buburanishwe, urwa Ishimwe Dieudonne [Prince Kid] rubanza. Ishimwe Dieodonne kuri iyi nshuro arimo kuburanishwa n’inteko y’umucamnza, umwe n’umwanditsi w’urukiko. Ubushinjacyha buhagarariwe n’abashinjacyaha babiri.

Ishimwe Dieodonne na we afite abanyamategeko babiri, Me Emelyne Nyembo na Me Kayijuka Ngabo, gusa uyu ntabwo yabonetse ku gihe.

Ishimwe Dieudonne yahise asaba umucamanza ko urukiko rwaba rufashe abandi baburanyi bakaburana, ariko agahabwa amahirwe Umunyamategeko we akahagera.

<

Umucacamanza yahise avuga ko abahaye iminota 30 uwo munyamatetego akahagera, yaba atarahagera hagafatwa ikindi cyemezo.

Ishimwe amaze amezi arenga ane afungiye muri Gereza ya Nyarugenge.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.