Abahinzi b’icyayi bo mu karere ka Rubavu barenga 800, batewe impungenge n’itumbagira ry’imisoro y’ubutaka bwabo ituruka ku kuba amakuru y’icyo ubutaka bwagenewe gukoreshwa anyuranye n’icyo bukoreshwa. Inama njyanama y’aka karere itangaza ko iki kibazo cy’aba bahinzi cyakemutse n’ubwo bo bakibarwa nka ba bihemu mu kigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro RRA.
Kubera kutegerwa n’ubuyobozi hari abahinzi bamwe bamenye amakuru ko ubutaka bwabo bwashyizweho imisoro n’abandi badafite amakuru na make.
Aba n’abahinzi b’icyayi muri boroke ya Pfunda, Nyamugari n’Akagera bagemura mu ruganda rutunganya icyayi rwa Pfunda, bavuga batumva uburyo basabwa imisoro y’ubutaka bwabo nyamara buri mu gice cyagenewe ubuhinzi. Basaba ko bikosorwa, inyito bwahawe itandukanye n’icyo bwagenewe igakurwaho kuko iteza urujijo ntibakomeze kubarwaho imisoro idakwiye kuko bituma badashobora gutangaho ubutaka bwabo ingwate ngo biteze imbere.
Abagaragaza icyo kibazo cy’imisoro bacibwa idahuye n’icyo ubutaka bukorerwaho ni abo mu tugari twa Kavomo, Bahimba, Gatovu na Terimbere two mu murenge wa Nyundo hamwe nabo mu Murenge wa Nyamyumba biganjemo abafite ubutaka buhinzeho icyayi ariko ibyangombwa byabwo byanditseho ko aho hantu hagenewe ubukungu n’inganda.
Ba nyir’ubutaka baganiriye na Rwandanews24 bifuje ko imyirondoro yabo igirwa ibanga kubera umutekano wabo bavuga ko ururujijo mu byangombwa rubateza ingaruka zo kubarwaho imisoro badasobanukiwe ibyayo bakaba batewe impungenge n’uko ubutaka bwabo bushobora kuzatezwa cyamunara ngo bishyure imisoro babarwaho.
Umwe yagize ati “Aho ntuye bahashyize imisoro kandi nta bushobozi mfite bwo kuyishyura, nisanze ku rutonde rwa RRA ngo ndimo imisoro none ikomeza kwiyongera uko bwije n’uko bukeye ikaba yarabaye umuzigo ku muryango kuko tutakiryama ngo dusinzire.”
Undi ati “Mu mirima yacu y’icyayi badushyizeho imisoro itubera umutwaro kandi, abakozi ba RRA baraduhamagaye batubarira imisoro iri hejuru ya miliyoni bidusaba kujyana ibyangombwa by’ubutaka, twandikira akarere n’inama njyanama ariko ntibaradusubiza ngo imisoro bayidukureho kuko ibi byose bituruka ku makuru y’ubutaka apfuye avuga ko ubutaka bwagenewe ubukungu kandi ari ubuhinzi.”
Aba baturage bose icyo bahuriraho n’uko batabasha gukoresha ubutaka bwabo ngo babutangemo ingwate kuri banki bahabwe inguzanyo zo kubafasha kwiteza imbere, kuko babaraho imisoro ya Leta.
Dr. Kabano Habimana Ignace, Perezida w’Inama njyanama y’Akarere ka Rubavu yatangarije Rwandanews24 ko Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwakiriye iki kibazo cy’abahinzi kandi kigeze kure gikemuka.
Ati “Ikibazo cy’abahinzi b’icyayi ba Pfunda kirazwi kandi akarere kanditse gasaba ko ubutaka bwahindurirwa imikoreshereze ikagirwa ubuhinzi, kuko kandikiye umubitsi w’inyandiko mpamo z’ubutaka mu ntara y’iburengerezuba ufite ubutaka mu nshingano turizera ko kigiye gukemuka mu gihe gito.”
Dr. Kabano akomeza asaba abandi baturage bafite ikibazo cy’amakuru y’ubutaka bwabo adahuye n’icyo bwagenewe kwihuza bakandikira Akarere nabo bagafashwa ikibazo cyabo kigakemurwa.
Nk’uko bigaragara mu ibaruwa Rwandanews24 ifitiye kopi bigaragara ko Ubuyobozi bw’akarere kuwa 16 Nzeri 2022 bwandikiye umubitsi w’inyandiko mpamo bumugezaho ikibazo cy’aba baturage ngo abagire inama ku gikwiriye gukorwa aba baturage bagafashwa.
Mu karere ka Rubavu uretse aba baturage bafite ikibazo bo mu buhinzi bw’icyayi hari abo mu mirenge ya Nyundo, Nyamyumba na Mudende bafite ubutaka bwo guhingwa no gutura bwabaruwe mu bukungu n’ubukerarugendo nabo babarwaho imisoro batazi ibyayo.

Uretse ni misoro ibyabditse kubyangombwa iyo ugiye muri system y’ubutaka sibyo usangaho kuko usanga handitse inganda kandi ibyangombwa biriho ubuhinzi njye nabuze ubuvugiro nandikiye Akarere ndaruha mutuvuganire da
Ko numva bahuye!