Abanyamakuru ba Iwacu TV bari bamaze imyaka ine bafunzwe barekuwe

Nyuma y’uko urukiko rwasanze abanyamakuru Mutuyimana Jean Damascène, Nshimiyimana Jean Baptiste na Niyonsenga Shadrack badahamwa n’ibyaha baregwaga rutegeka ko bahita barekurwa.

Aba banyamakuru baregwaga ibyaha byo guteza imvururu muri rubanda, gukwirakwiza ibihuha bigamije guha isura mbi u Rwanda mu mahanga, no gutangaza amagambo n’amashusho bitandukanye n’uko byafashwe.

Umucamanza yavuze ko ubushinjacyaha nta bimenyetso bugaragaza bihamya aba banyamakuru biriya byaha bibiri bya mbere, naho icyaha cya gatatu ko kitari mu itegeko rishya rihana ibyaha.

Yavuze ko ikirego cy’ubushinjacyaha kuri aba banyamakuru bamaze imyaka ine bafunze “nta shingiro gifite” .

Ubushinjacyahaha bwari bwasabye ko aba banyamakuru bafungwa imyaka 22, ntibaremenyekana niba buzajuririra iki cyemezo cy’urukiko. 

Urubanza rw’aba banyamakuru rwagarutsweho cyane mu gihe gito gishize kuko bamaze imyaka ine bafunze by’agateganyo nta rubanza bacibwa. 

Urubuga rwabo Iwacu TV rwashinzwe na Mutuyimana mu 2016 aba bagenzi babiri baza nyuma gufatanya nawe.

Jean Paul Ibambe wunganira aba banyamakuru mu rukiko yabwiye BBC Gahuzamiryango dukesha iyi nkuru ko bishimiye umwanzuro w’urukiko. 

Ati “Kuba ubushinjacyaha bugusabira imyaka 22 y’igifungo ariko ukereka urukiko ko nta cyaha cyabaye rukabasha kubyumva bakugira umwere ni ikintu cyo kwishimira ko abo twunganira babonye ubutabera.” 

Ibambe avuga ko kuba abakiriya be baramaze imyaka ine bafunze by’agateganyo ari ikibazo kuko “ubutabera buboneye ni ubwihuse.” 

Ati: “Niba bishoboka abantu bajye bakurikiranwa badafunze, nibafungwa nabwo imanza zabo zihutishwe kugira ngo umuntu naba umwere ntihabeho gufungwa by’amaherere.”

Ivomo: BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *