Rubavu: Umugabo ukekwaho kwica umugore we yaburiwe irengero

Ibiro by'akarere ka Rubavu

Umugore wo mu karere ka Rubavu yasanzwe yishwe atemwe mu mutwe harakekwa ko byaba byakozwe n’umugabo we kuko kugeza ubu waburiwe irengero.

Ibi byabereye mu mudugudu wa Rukeri, akagari ka Bihungwe. mu murenge wa Mudende.

Rudatinya Vianney, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mudende yemeje aya makuru avuga ko uyu mugabo yahise aburirwa irengero.

Ati “Amakuru twayamenye biturutse mu mudugudu butubwira iyo nkuru y’uko uyu mugore yishwe atemaguwe, ubu twazindutse ngo tumenye uko byagenze, birakekwa ko umugore Nyirarukundo yishwe n’umugabo we kuko yahise abura, gusa bari babanye nta makimbirane aarngwa mu muryango wabo.”

Rudatinya akomeza avuga ko kugeza ubu Abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ndetse n’ubuyobozi bw’akarere zahageze ziri kuganiriza abaturage, mu gihe iperereza rikomeje mbere y’uko umurambo ujyanwa ku bitaro ngo ukorerwe isuzuma ubone gushyingurwa.

Mu karere ka Rubavu ubwicanyi mu miryango bwaherukaga taliki 24 Nyakanga 2022 mu murenge wa Bugeshi ubwo umugabo yishe umugore we nyuma y’uko bagiranye amakimbirane mu ijoro ryabanjirije umunsi nyakwigendera yitabye Imana, aho bivugwa ko bapfaga amafaranga ibihumbi 12 Frw uyu mugore yari abikiye uyu mugabo.

Igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda mu ngingo yacyo ya 324 ivuga ko gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu bihanishwa igifungo cya burundu ndetse n’ingingo ya 311 yo muri icyo gitabo ikaba ivuga ko kwica umuntu wabigambiriye nabyo bihanishwa igifungo cya burundu.

Ibiro by’akarere ka Rubavu

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Translate »