Karongi: Hari abaturage bashinja Akarere kubicisha inzara

Abaturage basaga 80 bakora imirimo yo gusana n’amasuku mu muhanda wa Rugabano-Gasenyi barashinza ubuyobozi bw’Akarere kubicisha inzara kuko kuva mu kwezi kwa gatanu bakora bigeze uyu munsi batarabasha gukora ku munwa. Ubuyobozi bw’akarere bwaruciye burarumira.

Aba baturage ibi babitangarije Rwandanews24 mu kiganiro baherutse kugirana muri iki cyumweru dusoje.

Aba baturage batifuje ko imyirondoro yabo itangazwa ku bw’umutekano wabo bavuga ko kuva muri Gicurasi bakora buri munsi ariko guhembwa bakaba barabyibagiwe, n’abagerageje guhamagara ku karere aho kubishyura bukwa inabi.

Umwe yagize ati “Twatangiye akazi kuwa 29/09/2021 tukajya duhembwa buri kwezi aho abakozi ba nyakabyizi babarirwa amafaranga 1500 Frw naho kapita akabarirwa ibihumbi 2000 Frw, ariko kuva mu kwezi kwa 5 ubuyobozi bwaratwirengagije butwicisha inzara ndetse kugeza uyu munsi hari bamwe mu babyeyi batarabasha kujyana abana ku ishuri.”

Umubyeyi ufite umwana utarajya ku ishuri ati “Umwana wamwohereza ku ishuri ute kandi nta bushobozi bwo kumugurira ibikoresho, mudukorere ubuvugizi akarere katwishyure tujyane abana ku ishuri.”

Byiringiro Andre, Rwiyemezamirimo ukoresha uyu muhanda twagerageje kumuvugisha ntibyadukundira kuko terefone yiwe itari ku murongo.

Niyonsaba Criaque, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugabano avuga ko ikibazo cy’aba baturage kizwi ariko akarere katarabasha kubona amafaranga yo kubishyura.

Ati “Ikibazo cy’abaturage twarakimenye ndetse tunavugana n’akarere muri One stop center kuko ariho amafaranga yishyura abaturage aturuka batubwira ko bandikiye ikigo gishinzwe kwita ku mihanda kugira ngo amafaranga bazayohereze bishyurwe. Ubu turaza gukurikirana.”

Niyonsaba akomeza avuga ko nawe hari bamwe mu babyeyi bafite abana baje kumubwira ikibazo cy’uko batarohereza abana ku ishuri biba ngombwa ko bavugana n’ubuyobozi bw’ishuri.

Rwandanews24 twagerageje kuvugisha Mukarutesi Vestine, Umuyobozi w’akarere ka Karongi araruca ararumira, kuko inshuro zose twamuhamagaye atigeze abasha gufata terefone.

Mu mirimo bakora harimo gukuramo inkangu ziba zaguye mu muhanda

2 thoughts on “Karongi: Hari abaturage bashinja Akarere kubicisha inzara

  1. Nukuri birababaje cyane ,iyo umuturage akora ntahembwe
    Ese nigute hategurwa igikorwa hategenwe uko uko hazajya hihutishwa mu kwishura

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Translate »