Rutsiro: Imvura yaraye iguye yambuye ubuzima uruhinja rw’amezi 6

Imvura yaraye iguye mu ijoro ryo kuwa 02 Ukwakira 2022 mu karere ka Rutsiro yambuye ubuzima uruhinja rw’amezi 6.

N’imvura yaguye mu karere ka Rutsiro, umurenge wa Mukura, akagari ka Kagano, ho mu mudugudu ka Kazizi.

Bisangabagabo Sylvestre, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukura yahamirije Rwandanews24 aya makuru.

Ati “Ahagana saa moya n’igice zijoro nibwo twamenye amakuru ko Mukamuganga Solange w’imyaka 34 wari uhetse umwana witwa NSHIMYIMANA Innocent w’amezi 6, washakaga kwambuka umugezi witwa Ndaba bananiwe kwambuka kuko wari wuzuye umwana yari ahetse yaguye mu mugezi yitaba imana.”

Bisangabagabo akomeza avuga ko bavuganye n’abakozi b’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB bakababwira ko kuva urwo ruhinja rwishwe n’impanuka bitari ngombwa kurujyana kwa muganga ngo hakorwe isuzuma ku cyamwishe.

<

Ubwo twakoraga inkuru uru ruhinja rwitabye imana ruzize imvura yaraye iguye hari hategerejwe ko rushyingurwa.

Uretse uru rupfu kandi mu karere ka Rutsiro mu mvura yaraye iguye Inka y’umuturage wo mu murenge wa Nyabirasi, akagari ka Mubuga ho mu mudugudu wa Gashasho yakubiswe n’inkuba irapfa.

Ibiro by’Akarere ka Rutsiro

One thought on “Rutsiro: Imvura yaraye iguye yambuye ubuzima uruhinja rw’amezi 6

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.