Mu rucyerera rwo kuri uyu wa Mbere imbangukiragutabara yari iturutse mu bitaro bya Mubilizi yakoreye impunuka ahitwa Nyakabuye muri Rusizi ihitana abantu bane. Iyi mbangukiragutaba yari irimo abantu batandatu, hapfa bane harokoka umushoferi umwe n’umuforomo.
Yari iturutse ku kigo nderabuzima cya Nyabitimbo muri Rusizi ikora impanuka igeze ahitwa Bunyereri.
Umushoferi wari uyitwaye yitwa Niyigena Théogène.
Amakuru avuga ko yaguye mu mugezi witwa Murundo.
Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Senior Superintendent of Police( SSP) René Irere nawe yemeje aya makuru avuga amakuru bafite avuga ko abantu bane ari bo bamaze kwitaba Imana kubera iriya mpanuka.

Abajijwe niba yaba yatewe n’umuvuduko cyangwa ubunyereri, SSP Irere yasubije ko bakigenzura icyaba cyayiteye ariko ngo amakuru arambuye kuri yo araza kuyatangaza narangiza kuyabona.
Ikindi gikekwa gishobora kuba cyayiteye ni umunaniro w’umushoferi kubera ko yari yazindutse.
Iyi mpanuka ibaye ikurikira indi yari iherutse kubera mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge uva Shyorongi ugana mu Mujyi wa Kigali.
Yo yatewe n’ikamyo yavaga i Musanze ije i Kigali igonga minibus yari izamutse ijya i Musanze.
Taarifa