Rubavu: Rurageretse hagati y’Akarere na Kiliziya Gaturika

Kuwa 25 Nzeri 2022 nibwo Inama njyanama isanzwe y’Akarere ka Rubavu yateranye maze igaruka ku kibazo cy’ubutaka bavuga ko ari ubw’Akarere ariko bukaba bwaribarujweho na Kiliziya Gaturika.

Ubutaka bwateje impagaragara hagati y’akarere ka Rubavu na Kiliziya gaturika bugizwe n’ibibuga by’imikino itandukanye biri mu marembo y’ibiro by’akarere ka Rubavu, mu murenge wa Gisenyi ho mu kagari ka Nengo munsi na Paruwasi ya Stella Maris.

Icyo gihe Dr. Kabano H. Ignace, Perezida w’inama njyanama y’aka karere yavuze ko mu myaka yashize hagiye haba amakosa mu ibarurwa ry’ubutaka abaturanyi bakibaruzaho ubutaka butari ubwabo ari nako Kiliziya gaturika yibarujeho ubutaka bw’akarere.

Ati “Mu bihe byashize hagiye haba amakosa mu gihe cy’ibarura ry’ubutaka bikarangira abaturanyi bibarujeho ubutaka bw’abaturanyi, ni nako natwe twasanze ubutaka bw’Akarere bwaribarujweho na Kiliziga Gaturika, ari nayo mpamvu twatangiye ibiganiro nabo kugira ngo turebe uburyo ubwo butaka bwagaruzwa bugasubira mu mutungo w’akarere ka Rubavu.”

Dr. Kabano akomeza avuga ko amateka agaragaza ko ubu butaka Kiliziya gaturika yabutijwe mu myaka myinshi itambutse, ikabwubakaho ibibuga by’imyidagaduro kandi byafashije urubyiruko rwinshi mu myidagaduro.

Akomeza avuga ko icyo bakeneye gukora cyihutirwa ari ukubanza kugaruza ubutaka bw’akarere bakazareba icyabukorerwaho nyuma kandi si n’ubu butaka gusa kuko hari bwinshi bwiyanditsweho n’abatari banyirabwo nabwo bagiye gukurikirana bukagaruzwa mu mitungo y’akarere.

Padiri Hakizayezu Emmanuel, ushinzwe gukurikirana ibirebana n’ubutaka muri Diyosezi ya Nyundo avuga ko ubutaka ari ubwa Kiliziya nabo batunguwe no kumva akarere kavuga ko ari ubwako.

Ati “Biriya bibuga byubatswe na Kiliziya gaturika n’ubutaka ni nayo ibukoresha, natwe twumvise akarere kavuga ngo ubutaka ntabwo ari ubwacu kandi twebwe twasanze ubutaka ari ubwacu, twandikiye akarere dutegereje ko badusubiza.”

Amakuru Rwandanews24 yavanye ahantu hizewe n’uko kugeza uyu munsi akarere ka Rubavu kafatiriye icyangombwa cy’ubutaka bwa Kiliziya gaturika ubwo bari bagiye kubugabanyishamo ngo ibice by’ibibuga byere gukomeza kubarwaho imisoro.

Iki ni kimwe mu bibuga bigize ubutaka butari kuvugwaho rumwe hagati y’akarere ka Rubavu na Kiliziya gaturika
Ibibuga by’imikino inyuranye y’intoki byubatswe na Kiliziya gaturika bivugwa ko byubatswe mu butaka bw’akarere nako katamenye uko bwabaruwe kuri Kiliziya

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Translate »