Rutsiro: Abarwanashyaka ba Green Party barasaba Leta gutangaza ibyiciro by’ubudehe bishya

Abarwanashyaka ba Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) bo mu karere ka Rutsiro barasaba Leta y’u Rwanda kwihutisha gahunda yo gutangaza ibyiciro by’ubudehe bishya, kuko hakigaragara umubare munini w’abaturage babura serivisi bagombwa kubera kugongwa n’amakosa yakozwe mu byiciro by’ubudehe bya kera.

Ibi babitangaje ubwo basozaga amahugurwa y’umunsi umwe yabaye kuri uyu wa 01 Ukwakira 2022 yahuje abahagarariye iri shyaka 40 baturuka mu mirenge itandukanye y’aka karere.

Hakizimana Gad, utuye mu murenge wa Boneza watorewe kuyobora Urubyiruko rwo mu Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) mu karere ka Rutsiro avuga ko bishimira ibyo ishyaka rimaze kugeraho mu bikorwa bagiye bakorera ubuvugizi bihindura imibereho y’umunyarwanda bakifuza ko Leta yatangaza ibyiciro by’ubudehe kugira ngo abaturage barusheho kubona serivisi bagombwa.

Ati “Ibyiciro by’ubudehe bya kera byatangwaga mu buryo butanyuze mu mucyo akaba ariyo mpamvu hakiri abaturage babura serivisi bagombwa akaba ariyo mpamvu Leta yatangaza ibyiciro by’ubudehe bishya, kugira ngo abaturarwanda bahabwe serivisi bagombwa.”

Hakizimana akomeza avuga ko uretse n’ikibazo cy’ibyiciro by’ubudehe byatinze gutangazwa, ikindi kibazo cyugarije abaturage ari imbogamizi z’abakoresha mutuelle kuko bajya kwa muganga ntibahabwe imiti ifite imbaraga yo kubakiza ahubwo bahabwa imiti yo kuborohereza, mu gihe abakoresha ubundi bwishingizi bahabwa imiti ibakiza.

<
Hakizimana Gad, niwe watorewe kuyobora Urubyiruko rwo mu Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) mu karere ka Rutsiro (Koffito)

Gashugi Leonard, Umuyobozi wa kabiri wungirije w’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) ku rwego rw’Igihugu avuga ko ishya abarizwamo ritazahwema gukorera ubuvugizi ibibazo abaturage bakigaragaza ko bibangamiye.

Ati “Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) rizakomeza gukorera ubuvugizi ibibazo byose bikigaragazwa n’abaturage ko bibabangamiye bivuze ko n’ibi bibazo byagaragajwe n’abarwanashyaka birimo ikibazo cy’ibyiciro by’ubudehe ndetse n’imikorere ya Mutuelle de santé nabyo bikaba bigiye gukorerwa ubuvugizi, kugira ngo ishyaka riri ku butegetsi rishyire mu bikorwa rikoresheje amikoro y’Igihugu.”

Gashugi akomeza avuga ko ibibazo bagaragarijwe bazabigaragariza abagize Inteko ishingamategeko kugira ngo umuturarwanda afashwe.

Byari biteganyijwe ko guhera muri Mutarama 2021, Abanyarwanda baba bari muri ibyo byiciro bishya bisimbura ibyashyizweho mu 2016/2017.

Byari biteganyijwe ko mu ntangiriro za 2022 ari bwo ibyiciro bishya byagombaga gutangira kugenderwaho, aho byitezweho kuzakemura ibibazo by’akarengane kabonekaga mu ikorwa ry’ibyabanje kubera ahanini ruswa yatangirwagamo benshi bashaka kuzabona serivisi byabazitiraga guhabwa.

Abagize inzego z’urubyiruko muri democratic Green Party (DPGR) mu karere ka Rutsiro (Photo: Koffito)
Abarwanashyaka 40 bo mu karere ka Rutsiro barifuza ko leta yatangaza ibyiciro by’ubudehe bishya kuko hakigaragara abaturage babura serivisi bagombwa kubera ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo batabikwiriye

Icyo ibyiciro by’ubudehe bishya byitezweho

Ibyiciro by’ubudehe bigenderwaho kugeza ubu ni bine. Icya mbere n’icya kabiri bifatwa nk’iby’abatishoboye, mu cya gatatu hari abishoboye ariko batari ku rwego ruhanitse, mu gihe icya kane ari icy’abakire bafite amikoro ahambaye.

Byashyirwagaho n’inteko z’abaturage, aho babazaga abaturanyi bakavuga icyiciro runaka ashyirwamo bijyanye n’uko bamuzi.

Ibyo ariko byakunze kunengwa kutanyura mu mucyo bitewe n’uko hari abatangaga ruswa bagashyirwa mu byiciro badakwiriye. Nk’urugero uwagombaga kujya mu cya kane agashyirwa mu cya gatatu, uwo mu cya gatatu agashyirwa mu cya mbere.

Byabuzaga amahirwe abakwiriye kujya muri iyo myanya hakabaho akarengane gashingiye ku byo bagenerwa bitabageragaho.

Mu ikorwa ry’ibyiciro bishya hashyizweho amabwiriza ngenderwaho ashingiye ku ngano y’umutungo Umuturarwanda afite n’ayo yinjiza.

Icyiciro A

Kizabamo ingo zirimo umukuru w’umuryango cyangwa umufasha we winjiza 600.000 Frw kuzamura buri kwezi cyangwa afite ubutaka bugeze kuri hegitari 10 mu cyaro na hegitari imwe mu mujyi.

Ashobora kuba ari umukozi uhembwa cyangwa ari uwikorera ariko ibikorwa bye bishobora kumwinjiriza ayo mafaranga.

Umushahara cyangwa umutungo w’urugo uherwaho ni igiteranyo cy’uw’umukuru w’urugo n’uwo bashakanye. Urugo rwujuje kimwe muri ibyo ruzisanga muri iki.

Icyiciro B

Kizabarizwamo ingo zinjiza hagati ya 65.000 Frw na 600.000 Frw buri kwezi, binyuze mu buryo bumwe n’ubwasobanuwe hejuru.

Hazanashyirwamo izifite ubutaka kuva kuri hegitari imwe ariko zitageze ku 10 mu cyaro, na metero kare kuva kuri 300 ariko zitarengeje hegitari imwe mu mujyi.

Icyiciro C

Iki kizabamo ingo zinjiza hagati ya 45.000 Frw na 65.000 Frw ku kwezi mu buryo bumwe n’ubwavuzwe hejuru.

Hazanabarizwamo izifite ubutaka kuva ku gice cya hegitari ariko butagera kuri hegitari imwe mu cyaro, n’uburi hagati ya metero kare 100 na metero kare 300 mu mujyi.

Icyiciro D

Cyashyizwemo ingo zinjiza munsi ya 45.000 Frw ku kwezi, binyuze mu buryo bumwe n’ubwasobanuwe hejuru.

Izifite ubutaka butagera ku gice cya hegitari cyangwa ntabwo zigira mu cyaro, n’izifite uburi munsi ya metero kare 100 n’izitagira na buke mu mujyi zizabarizwamo.

Icyiciro E

Ni umwihariko w’ingo z’abatabasha gukora kubera imyaka, ubumuga bukabije cyangwa indwara zidakira, bakaba nta n’imitungo bafite cyangwa ahandi bakura ibyo bakenera mu mibereho yabo.

Hazashyirwamo urugo rukuriwe n’urengeje imyaka 65 cyangwa uwo bashakanye ayifite.

Harimo urukuriwe n’ufite ubumuga bukabije cyangwa uwo bashakanye abufite, hakabamo n’urukuriwe n’ufite uburwayi bwo mu mutwe.

Hazaba hanarimo uruyobowe n’abana bakiri mu ishuri badafite ikindi bakuraho ikibatunga. Aba ari uwiga kandi adafite akandi kazi cyangwa ibiraka ndetse ntihitabwa ku myaka.

Inkuru ya NSHIMIYIMANA Eric mu ntara y’Iburengerazuba

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.