Rutsiro: Hatangijwe ubukangurambaga buzinjirwamo n’iyonka mu kurwanya igwingira

Mu karere ka Rutsiro hatangijwe ubukangurambaga bugamije kurwanya imirire mibi n’igwingira ryiganje mu bana bato.

N’ubukangurambaga bwatangijwe kuri uyu wa 29 Nzeri 2022 bwiswe “Ejo habo ku bufatanye bwacu.”

Ubu bukangurambaga bwatekerejwe nyuma y’uko ubuyobozi bw’Akarere bukoze ubushakashatsi bushingiye k’urugo k’urundi, habarurwa abana ibihumbi 40,860, muri bo ibihumbi 14,262 bari munsi y’imyaka 5 basanzwe baragwingiye naho abana ibihumbi 4,583 bari munsi y’imyaka 2 aho nabo basanzwe baragwingiye.

Bivuze ko akarere ka Rutsiro kageze ku kigero cya 36% by’abana bagwingiye hashingiwe ku mibare igaragazwa n’ubu bushakashatsi bwakozwe n’akarere, mu gihe imibare igaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe na DHS muri 2020 bwagaragaje ko igwingira ryari kuri 44,4%.

Ntawuruhunga Abdoul Madjid, Umukozi w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe gukurikirana amarerero no kurwanya imirire mibi avuga ko bakoze ubushakashatsi bagamije kureba uko imibare y’abaan bari mu mirirre mibi bahagaze muri aka karere.

Ati “Ubu bushakashatsi bwamuritswe bwakozwe muri Gicurasi na Kamena, aho bapimye abana bose bari munsi y’imyaka 5 bagamije kumenya uko igwingira n’imirire mibi bihagaze mu mirenge yose 13 igize akarere ka Rutsiro.”

Ntawuruhunga asaba abaturage kwirinda ingeso mbi yo kugurisha Shisha kibondo baba bahawe na Leta kugira ngo abana babo batajya mu mirire mibi, akanabasaba kwitabira igikoni cy’umudugudu no kwiga bakamenya gutegura indyo yuzuye.

Ntawuruhunga Abdoul Madjid, Umukozi w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe gukurikirana amarerero no kurwanya imirire mibi ubwo yamurikiraga imbaga nyamwinshi yitabiriye ubu bukangurambaga

Murekatete Triphose, Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro avuga ko nyuma y’ubu bushakashatsi bafashe ingamba ndetse aho bahise basinyana imihigo n’imirenge kandi mu mezi 3 bazagaruka guhigura no kugaragaza aho bageze imihigo basinye.

Ati “Twasinyanye imihigo yo gukurikirana abana bari mu igwingira batarageza ku myaka ibiri aho n’abayobozi b’imirenge nyuma y’amezi atatu bazatwereka aho bageze bahigura, kugira ngo natwe abakozi b’akarere n’abafatanyabikorwa tujyane mu ngamba, buri mukozi yafashe umwana agiye kujya akurikirana binyuze mu mboni z’imikurire.”

Murekatete asaba abaturage baturiye aka karere kubyara abo bashoboye kurera no kuzirikana ko aribo Rwanda rw’ejo agasaba, akabasaba kwirinda amakimbirane yo mu ngo kuko iyo umuryango ubaho mu ntonganya utabona umwanya wo kwita kubo wabyaye bigatuma abana bajya mu mirire mibi.

Akarere ka Rutsiro ni kamwe mu turere 13 turi kwitabwaho byihariye nyuma y’aho bigaragaye ko igwingira riri hejuru cyane, ubushakashatsi bwakozwe na DHS mu 2015 bwagaragaje ko abana bari bagwingiye bari 45,8%. Mu 2020 bwagaragaje ko igwingira ryari kuri 44,4%, ni ukuvuga ko mu myaka itanu bakuyeho 1,4% nyamara Leta y’u Rwanda yarihaye intego y’uko izagabanya igwingira rikagera munsi ya 19% bitarenze 2024.

Murekatete Triphose, Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro avuga ko nyuma y’ubu bushakashatsi bafashe ingamba ndetse bahise basinyana imihigo n’imirenge
Ubuyobozi bw’umurenge wa Kivumu bwasinyanye imihigo yo kurwanya igwingira bivuye inyuma n’ubuyobozi bw’Akarere
Abarenga 150 bitabiriye ubukangurambaga bwo kurwanya igwingira n’imirire mibi
Mu gushyira imbaraga mu kurwanya igwingira, aha Murekatete Triphose, Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro yashyikirizaga ifu y’igikoma bamwe mu babyeyi bo mu murenge wa Gihango bafite abana bari mu mirire mibi
Ababyeyi bahawe impanuro z’uburyo barinda abana babo igwingira

2 thoughts on “Rutsiro: Hatangijwe ubukangurambaga buzinjirwamo n’iyonka mu kurwanya igwingira

  1. Mwiriwe amahoro mboni zohejuru nukuri igwingira ryabana bato riteye inkeke numvaga rero hagakwiye gushyirwaho ama competition yimirenge hagahangwa nibihangano bitandukanye birimo n indirimbo maze nkigihe habaye inama zikajya zitambuka kuko abanyu Beshi bakunda umuziki maze bagakurikira nubwo butumwa iyi ntara yacu yiburengera zuba dufite amaradiyo menshi indirimbo zatsinze zitambutse kenshi imirire mini nigwingira kubana byacika murakoze cyane

  2. Iyi gahunda ninziza turayishimiye, kandi dushimiye ubuyobozi bw’Akarere kacu ka Rutsiro mungamba zihoraho zo kurwanya igwingira n’imirire mibi mubana.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Translate »