Hari abasanga amahugurwa atangwa n’ababaruramari b’umwuga bibumbiye muri ICPAR ari igisubizo ku gukoresha neza wa Leta yaba ku bakora mu bigo bya Leta n’ibindi bigo bishamikiyeho.
Ibi ni bimwe mu byatangajwe n’abitabiriye amahugurwa ya ICPAR y’iminsi itatu yaberaga mu karere ka Rubavu, yatangiye kuwa 28-30 Nzeri 2022 yahabwaga abayobozi b’imishinga ya Leta.
Aya mahugurwa abaye mu gihe raporo nyinshi z’Umugenzuzi w’imari ya Leta zagiye zikunda kugaragaza amakosa mu micungire y’umutungo w’Igihugu, aho usanga amenshi muri ayo makosa adaterwa n’ubujura akenshi aturuka ku bunyamuga buke bw’abakora ibaruramari
Bamwe mu bayobozi b’imishinga 150 ikorera mu Rwanda, bavuga ko ubumenyi bahawe buzabafasha gukumira amakosa akorwa mu kazi agatera igihombo.
Zimurinda Umukesha Marie Noella, Umukozi muri MINECOFIN ati “Aya mahugurwa twigiyemo uburyo tubasha gucunga umutungo wa Leta n’uburyo twakwirinda amakosa asanzwe akorwa kandi tweretswe n’uburyo tuzigisha abandi tunabereka uburyo bwo kunoza imitangire ya raporo.”
Amini Miramago, Umuyobozi mukuru w’Ikigo ICPAR gihuriweho n’ababaruramari b’umwuga, yavuze ko bizeye impinduka mu icungwa ry’imishinga.
Ati “Kuba amafaranga menshi hafi 42% y’ingengo y’imari ya Leta ajya mu mishinga hakwiriye gushyirwa imbaraga mu kuyifasha gucungwa neza, niyo mpamvu twahisemo gutanga umusanzu wacu mu gushaka ibisubizo kugira ngo mu gihe kitari icya kure ibibazo byose biba byabonewe ibisubizo.”
Miramago avuga ko bashaka ko imishinga ya Leta yitaba umugenzuzi w’imari ya Leta kubera guhomba, igabanuka kuko amwe mu makosa akorwa ashobora gukosorwa.
Ati “Turabanza kureba uko imishinga itecyerezwa n’uko itegurwa, ibi bijyana n’uko amasoko atangwa no gukurikirana imishinga, ndetse no gukora raporo kandi ibi iyo bikozwe neza ntihaboneka igihombo.”

Abimana Fidèle, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo, avuga ko kutamenya amategeko agenga itangwa ry’amasoko, gutegura amasezerano y’Isoko, kudakora ibaruramari ry’umwuga no kugenzura ibyakozwe, biri mu bigira uruhare mu guhombya imishinga ya Leta.

Ikibazo cyo guhomba kw’imishinga ya Leta kiboneka umunsi ku wundi, bigaragajwe n’umugenzuzi w’imari ya Leta.
Mu ntangiriro za Nzeri 2022, abayobozi bakuru b’ibigo 85 bya Leta n’imishinga 31, batumijwe na PAC, Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta, kubazwa ku bibazo byagaragajwe muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mu mwaka wa 2020/2021. Mu bigo 206 byagenzuwe, 96 byagize raporo nta makemwa, 60 bigira raporo yo kwihanganirwa, mu gihe 13 byagize raporo igayitse.



