Bamporiki yakatiwe imyaka ine n’ihazabu ya miliyoni 60

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye Bamporiki Edouard gufungwa imyaka ine n’ihazabu ya miliyoni 60 Frw, nyuma yo kumuhamya ibyaha byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya ndetse no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.

Ubushinjacyaha bwaregaga Bamporiki ibyaba bibiri byo kwakira indonke nk’icyaha cya ruswa no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite, ndetse ku wa 21 Nzeri bwamusabiye igihano cy’igifungo cy’imyaka 20 n’ihazabu ya miliyoni 200 Frw.

Yatangiye gukurikiranwa ubwo uwitwa Gatera Norbert ufite Uruganda rwitwa Norbert Business Group rutunganya inzoga, yandikiye Umunyamabaga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, atanga ikirego cy’akarengane akorerwa na Bamporiki.

Yavuze ko amutoteza amusaba ruswa, ngo natayimuha azafungisha ibikorwa bye. Yabishinganishaga avuga ko umunsi byafunzwe, azaba ari Bamporiki ubyihishe inyuma. Ibyo bikorwa birimo uruganda rukora za Gin n’ubusitani buzwi nka Romantic Garden buherereye ku Gisozi.

Nyuma y’iminsi umunani atanze ikirego kuri RIB, Gatera yandikiye n’Umujyi wa Kigali ko uruganda rwe rwafunzwe kubera ko rutujuje ibisabwa, ku makuru yatanzwe na Bamporiki.

<

Yigiriye inama yo gushaka Bamporiki ngo amufashe kuba rwafungurwa, icyo gihe ngo amubaza amafaranga yatanga kugira ngo ibikorwa bye bidafungwa.

Bemeranyije guhurira kuri Grande Legacy Hotel, Bamporiki amwizeza ko amuhuza na Visi Meya w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imyubakire n’ibikorwa remezo, Dr Merard Mpabwanamaguru, akamufasha gufungura urwo ruganda.

Ku mugoroba wa tariki 4 Gicurasi 2022, Gatera Norbert ari kumwe n’inshuti ye, bahuye na Bamporiki ari kumwe na Dr Mpabwanamaguru.

Icyo gihe ngo Bamporiki yasabye Gatera kujya kuzana ya amafaranga, ayahagejeje nibwo Bamporiki yatanze itegeko ry’uko bayashyira kuri ’Reception’.

Ubwo umwanzuro w’urukiko watangazwaga kuri uyu wa Gatanu, isomwa ry’urubanza ryari ryitabiriwe n’imbaga y’abanyamakuru n’abandi bantu bo mu muryango n’inshuti za Bamporiki.

Ku cyaha cyo gukoresha ububasha mu nyungu ze bwite, umucamanza yavuze ko Urukiko rusanga Bamporiki yarakoraga muri Minisiteri idafite aho ihuriye n’inzego zishinzwe imyubakire cyangwa inganda adakwiye guhuzwa no kuba yarakoresheje ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite. Icyo yakoze ni uguhemukira inshuti ye ayisezeranya kuyivuganira.

Naho ku cyaha cyo kwakira indonke, umucamanza yavuze ko Urukiko rusanga nta mafaranga Bamporiki yigeze afata mu ntoki ze, cyane ko bakimara kuyazana yatanze itegeko ry’aho agomba gushyirwa ubwo yari muri Grande Legacy Hotel.

Ahubwo yavuze Urukiko rusanga ibyaha bihama Bamporiki ari bibiri, aho yakoresheje umwanya w’umurimo afite agatwara iby’abandi.

Urukiko rwavuze ko nyuma yo gusuzuma imyiregurire ya Bamporiki igize impamvu nyoroshyacyaha bityo mu kumuhana hakaba hakwiriye kuzabishingiraho mu kumuhamya icyaha.

Urukiko rwavuze ko rusanga igihano igihano gikwiriye guhanishwa Bamporiki ari igifungo cy’imyaka ine n’ihazabu ya miliyoni 60 Frw.

Ku bbijyanye n’isubukagihano yari yasabuwe n’umwunganira mu mategeko, Urukiko rwavuze ko rusanga gusubika icyo gihano nta somo ryaba bitanze.

Urukiko rwemeje ko Bamporiki ahamwa n’icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya ndetse no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.

One thought on “Bamporiki yakatiwe imyaka ine n’ihazabu ya miliyoni 60

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.