Rubavu: Ahari gukorwa umuhanda hataburuwe ibisasu

Mu karere ka Rubavu ahari gukorwa umuhanda hataburuwe ibisasu byo mu bwoko bwa Stremu. Ubuyobozi bw’umurenge bwahamije aya makuru.

Harerimana Blaise, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubavu byabereyemo yahamirije Rwandanews24 aya makuru.

Ati “Ibisasu 6 byataburuwe ahari gukorwa umuhanda, hagaragaye n’ibindi bitaratabururwa bigaragara ko birenze kimwe tukaba twabimenyesheje inzego zishinzwe umutekano n’ubu zirahari.”

Harerimana akomeza avuga ko nyuma y’uko Abashinzwe umutekano n’inzego z’ibanze bahagera, bemeje ko hashyirwa uburinzi mu gihe hagitegerejwe ko abahugukiwe gutegura ibisasu ko bahagera bagatanga umurongo kubyakorwa, basabye abaturage kwirinda kugera ahari ibi bisasu.

Muri Kanama 2018 muri uyu mudugudu wa Gafuku nabwo hari hataburuwe ibisasu birenga 50.

<

Si ubwa mbere muri aka gace hagaragaye ibisasu kuko mu 1994, ingabo zahoze ari iza Habyarimana zari zihafite ibirindiro, hakaba hari hameze nk’ububiko bw’intwaro zazo mu gihe cyo guhunga ndetse Rwandanews24 yamenye amakuru ko n’abacengezi bari bahashyize ibirindiro.

Agace kabonwemo ibisasu kafunzwe mu gihe hategerejwe inzego zishinzwe umutekano zo kubitegura
Ibisasu byataburuwe ahari gukorwa umuhanda ahazwi nko mu Gafuku

One thought on “Rubavu: Ahari gukorwa umuhanda hataburuwe ibisasu

  1. Nibyiza kugira amakenga kubintu tubonye tudasobanukiwe tukirinda kubikubaganya. Tugahamagara abashinzwe umutekano bakabisuzuma..lbi bisasu kuko bibonetse ahantu habiri Ariyo mirenge ibiri y’Akarere ka Rubavu, inzego zumutekano zari zikwiye gufotora ibyo bisasu zikabyereka abaturage mumanama ndetse n’abanyeshuri ku Mashuri kugirango bahura nabyo bazabe babizi biyambaze inzego z’umutekano

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.