Uruganda rutunganya akawunga rwubatswe mu karere ka Karongi, Umurenge wa Gishyita ho mu kagari ka Cyanya rwatwaye akayabo ka Miliyoni 97 Frw rumaze imyaka ibiri rudakora icyo rwubakiwe ngo rutunganye umusarueo w’abaturage, ku buryo rwatangiye kwangirika bikabije.
Uru ruganda rwubatswe ku bufatanye bw’abanyamuryango 20 bibumbiye muri Koperative bagaterwa inkunga na World Vision, kuva muri 2020 rwafunze imiryango ku buryo abanyamuryango b’iyi koperative bataka igihombo gikabije bagasaba ubuyobozi kubafasha rukongera rugakora nk’uko byahoze.
Murekatete Alexia, utuye mu murenge wa Gishyita, akagari ka Cyanya ho mu mudugudu wa Gitovu akaba umunyamuryango w’iyi koperative aherutse gutangariza Rwandanews24 ko nyuma y’uko uruganda bashinze rufunze imiryango batakarijwe icyizere n’abaturage babagemuriraga umusaruro w’ibigori ndetse banarukodesha uwo baruhaye akabambura akaba yaranatwaye imfunguzo z’uruganda.
Ati “Koperative Icyerekezo cy’iterambere Gishyita yatekereje gushinga uruganda rutunganya umusaruro w’ibigori babonaga udafite aho utunganyirizwa, twarakoze ariko ubushobozi butubana buke tubonye ko uruganda rugiye guhagarara duhitamo kurukodesha ariko byaje kurangira atwambuye, kuko twagiranye amasezerano muri Werurwe 2020 ariko yatwishyuye amezi atandatu gusa, kuko n’uyu munsi ntaradusubiza imfunguzo uruganda ruracyari mu maboko ye. Kuri ubu twatakarijwe icyizere n’abaturage twari twarijeje kuzajya dutunganyiriza umusaruro wabo hano ku ruganda none bamaze imyaka isaga 2 batabona aho bajayan umusaruro kandi ibigori byabo byera”
Murekatete akomeza avuga ko uruganda bari barahisemo kurukodesha ibihumbi 200 Frw ku kwezi ndetse bamutiza n’ibikoresho bakoreshaga mu ruganda ariko biza kurangira abakarabije.
Murekatete akomeza avuga ko bagerageje kwegera ubuyobozi bw’umurenge, n’akarere ariko byaje kurangira ntakintu bafashijwe ngo rwiyemezamirimo abishyure.
Murekatete we na bagenzi be bose icyo bahurizaho nuko bafashwa kwishyuza umwambuzi wabambuye, bakabasha gusubirana uruganda rwabo bakabona kwegera ikigo cy’imari kikabaha inguzanyo ariko uruganda rwabo rugakora.
Songa Rwandekwe, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gishyita avuga ko aba banyamuryango ba koperative Icyerekezo cy’iterambere Gishyita bakwegera ubuyobozi bukabafasha kuko ikibazo cyabo bakimenye.
Ati “Twagerageje gusaba abanyamuryango ba Koperative ko baza bakatumenyesha ikibazo gihari ariko ntibarabasha kutwegera, ndetse n’uwarukodeshaga twamenye ko atakiboneka akaba ariyo mpamvu tubasaba kwegera Ubuyobozi bw’Umurenge tukarebera hamwe icyakorwa dufatanyije, kuko uru ruganda rwari rufatiye runini abaturage babagemuriraga umusaruro w’ibigori ndetse n’akawunga bakabasha ku kagurira hafi.”
Uru ruganda rwuzuye rufite agaciro ka Miliyoni 97 Frw, zirimo uruhare rw’umufatanyabikorwa World Vision rwo kubaha ibikoresho byo kurwubaka, abanyamuryango bashatse ikibanza, banahemba abakozi bo kubaka.
Iyi koperative yatangijwe n’abanyamuryango 20, barimo abagabo 14 n’abagore 6, aho batangiye buri munyamuryango umugabane shingiro wari ibihumbi 100 Frw, byaje kongerwa bageza kuri Miliyoni imwe kuri buri buntu.




