Ukraine: Uburusiya bwatangaje intsinzi mu matora ya kamarampaka ‘ya baringa’ mu turere bwigaruriye

Amatora ane yiswe aya kamarampaka yarangiye mu turere tugenzurwa n’Uburusiya two muri Ukraine – amatora Uburusiya bushobora gukoresha nk’impamvu yo kwiyomekaho ubundi butaka.

Abategetsi bashyizweho n’Uburusiya bo muri utwo turere, ubu baravuga ko abitabiriye ayo matora atavugwaho rumwe hafi ya bose bashyigikiye ko twinjira mu Burusiya.

Ayo matora yamaganwe na leta ya Ukraine n’inshuti zayo bavuga ko ari baringa.

Mu gihe atemewe ku rwego mpuzamahanga, ntabwo yagenzuwe mu buryo bwigenga.

Ayo matora yabereye mu turere two mu burasirazuba twakuwe kuri Ukraine twa Donetsk na Luhansk.

Amatora yanabereye mu duce tumwe twigaruriwe n’Uburusiya two mu majyepfo two mu turere twa Kherson na Zaporizhzhia.

Impunzi zikwiragiye mu Burusiya na zo zemerewe gutorera mu biro by’itora bibarirwa muri za mirongo, harimo no mu karere k’umwigimbakirwa ka Crimea ko mu majyepfo ya Ukraine, kiyometsweho n’Uburusiya mu mwaka wa 2014.

Aho ngaho, bimwe mu byavuye muri ayo matora byagaragaje ko benshi cyane batoye bashyigikiye ko ubwo butaka bwomekwa ku Burusiya.

Abantu bagera kuri miliyoni enye basabwe gutora muri utwo turere twashegeshwe n’intambara, tugize hafi 15% by’ubutaka bwose bwa Ukraine.

Ibiro ntaramakuru bikoreshwa n’ubutegetsi bubogamiye ku Burusiya bwo muri Donetsk na Luhansk birimo gutangaza ko abantu bagera kuri 99.23% batoye bashyigikira ko utwo turere twinjira mu Burusiya – ijanisha riri hejuru ryaba ridasanzwe ku matora yo muri ubu bwoko.

Harimo guhwihwiswa ko Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin ashobora gutangaza ko utwo turere tune twometswe ku Burusiya, mu ijambo ryo ku wa gatanu azageza ku mitwe yombi y’inteko ishingamategeko y’icyo gihugu.

Mu kwezi kwa gatatu mu 2014, yatangaje ko Crimea yometswe ku Burusiya, hashize iminsi gusa habereye kamarampaka nk’iyo itemewe.

Mu gihe Uburusiya bwaba bwiyometseho utu turere tune, Uburusiya butagenzura byuzuye, bishobora kwerekeza iyi ntambara ku rundi rwego kandi rubi cyane kurushaho.

Uburusiya bukaba bwavuga ko ukugerageza uko ari ko kose kwa Ukraine kwo kwisubiza utwo turere ari nk’igitero igabye ku butaka bw’Uburusiya.

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yashinje Uburusiya “guhonyora bikomeye amategeko-remezo ya ONU” mu kugerageza kwiyomekaho uturere bwigaruriye ku ngufu.

Ku wa kabiri nijoro, yagize ati: “Iyi kinamico ku butaka bwigaruriwe ntishobora no kwitwa kwigana amatora ya kamarampaka”.

Perezida Zelensky yongeyeho ko ari “ukugerageza kurimo kwikunda cyane kwo guhatira abagabo bo ku butaka bwigaruriwe bwa Ukraine kwinjira mu gisirikare cy’Uburusiya kugira ngo boherezwe kurwana n’igihugu cyabo kavukire!”

Ibindi bihano ku Burusiya

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine Dmytro Kuleba yasabye umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) gufatira Uburusiya ibihano bikaze kurushaho.

Yagize ati: “Ducyeneye igikorwa gikomeye cyane kandi gishegesha ku bintu byihariye bizazahaza ubukungu bw’Uburusiya.

“Uko igikorwa kirushaho koroha kuri izo ngirwakamarampaka, ni ko Uburusiya bugira ishyaka [umuhate] kurushaho no kwiyomekaho ubundi butaka”.

Ubwongereza bwasubije kuri ayo yiswe amatora ya kamarampaka bushyiraho ibindi bihano byibasira abategetsi b’Uburusiya bo ku rwego rwo hejuru bagize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’ayo matora.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Antony Blinken yongeye kuvuga ko uburengerazuba (Uburayi n’Amerika) nta na rimwe buzemera kwiyomekaho ubutaka kw’Uburusiya, aburira Uburusiya ku “kiguzi [ingaruka] cy’inyongera cyihuse kandi gikaze cyane”.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubufaransa Catherine Colonna, ku wa kabiri wasuye Ukraine, yavuze ko ayo matora ari “ingirwamatora [amatora atari ukuri]”.

Mu Bushinwa, busanzwe ari inshuti y’Uburusiya, umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga Wang Wenbin yavuze ko “ubusugire no kutavogerwa kw’ubutaka bw’ibihugu byose bigomba kwubahwa”, ubwo yasubizaga ikibazo cy’umunyamakuru kuri ayo yiswe amatora ya kamarampaka.

Perezida Putin yashyigikiye izo yise kamarampaka, avuga ko zakozwe mu rwego rwo guhagarika itotezwa ry’abo mu bwoko bw’Abarusiya n’abavuga Ikirusiya rikorwa na Ukraine – ikirego leta ya Ukraine ihakana.

Mu ijambo ryanyuze kuri televiziyo, Putin yagize ati: “Kurengera abantu bo ku butaka bwose burimo gukorerwaho iyi kamarampaka kuri imbere mu bitekerezo byacu kandi ni cyo [kintu] gihanzwe amaso n’umuryango mugari [sosiyete] wacu wose n’igihugu”.

Gutora kwa mbere kwamaze iminsi ine, ubwo abategetsi bashinzwe amatora baherekezwaga n’abasirikare bagasura ingo z’abaturage. Ibiro by’itora byafunguye gusa ku wa kabiri.

Galina Korsakova, w’imyaka 63, w’i Donetsk, ubwo yari ari ku biro by’itora muri Crimea yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: “Hamwe n’ijwi ryanjye, ndashaka kugerageza gutanga umusanzu muto ku guhagarika intambara.

“Rwose ndashaka kujya mu rugo”.

Izo kamarampaka zitemewe zakozwe mu gihe intambara yari ikomeje, ndetse nibura umutegetsi umwe ushinzwe amatora yarishwe, mu gitero cya misile mu mujyi wa Berdyansk wo mu karere ka Zaporizhzhia.

Kuva Uburusiya bwagaba igitero kuri Ukraine ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka, abarwanyi n’abasivile bose hamwe babarirwa mu bihumbi za mirongo barishwe cyangwa barakomereka, mu gihe imijyi ahanini yahindutse amatongo (cyangwa ibisigarira mu Kirundi).

Imibare y’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) igaragaza ko Abanya-Ukraine barenga miliyoni 7.4 ubu babarurwa nk’impunzi, barimo abagera hafi kuri miliyoni 2.7 bari mu Burusiya.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Translate »