Abo mu muryango wa Nyiranshongore Regine barasaba inzego zifite ububasha gukurikirana ikibazo cy’umubyeyi wabo ugiye kugwa muri Gereza nyuma y’uko agiye kumaramo umwaka wose kandi yarasoje igihano.
Nyirambabazi Beatrice, Umukobwa wa Nyiranshongore avuga ko imbarutso y’uku gutakamba kwabo ari urubanza rwaciwe n’Inkiko Gacaca zo mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa Gihango ho mu kagari ka Bugina, Umubyeyi wabo akaba yarasoje igifungo ariko akaba agifunze kandi yakabaye yaratashye mu mpera z’umwaka ushize.
Ati “Turatakambira inzego zose zibifitiye ububasha kurenganura umubyeyi wacu ufungiye ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko yakatiwe n’Urukiko Gacaca rumukatira imyaka 25 arayijuririra bamukatira imyaka 15, ikibabaje n’uko iyo myaka yarangiye yahamagaza itike kugira ngo atahe asanga hasohotse indi nyandiko imufunga y’imyaka 30.”
Nyirambabazi akomeza avuga ko bagerageje kubaza Perezidante w’urukiko Gacaca witwa Mukayiranga Jerturda ugaragara nk’uwasinye kuri iyo nyandiko ifunga umubyeyi wabo imyaka 30 akabasubiza ko urwo rubanza rumukatira iyo myaka batigeze baruca, ndetse batazi aho rwaciriwe.

Nyirambabazi akomeza avuga ko imyaka 15 umubyeyi wabo yakatiwe yayirangije ku itariki 25 Ukuboza 20221, kuva icyo gihe bakaba barasiragiye kuva ku mudugudu kugeza ku karere ariko igisubizo yakiriye ni uko yabwiwe ko azabarizwa muri MINUBUMWE aho nawe yaje kwigirayo akabwirwa ko atabishinzwe ahubwo Gereza imufunze ariyo yazabikurikirana ifatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere.
Nyirambabazi akomeza avuga ko amaguru agiye kuzahira mu nzira yiruka mu kibazo cy’Umubyeyi akaba asaba ko inzego zibifite mu nshingano zabarenganura kuko amafaranga amaze kubashiraho, kandi bakaba bafite impungenge z’uburyo umukecuru wabo ni aramuka aguye muri Gereza umurambo bazawukuzayo kuko ari mu kigero cy’imyaka 90.
Murekatete Triphose, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro avuga ko ikibazo cy’uyu muturage bacyakiriye ndetse barimo gukorana n’inzego zibifite mu nshingano ngo bamenye ukuri.
Ati “Ikibazo cy’uwo mubyeyi twaracyakiriye tugerageza kuvugana n’inzego zibifite mu nshingano, kuko twandikiye MINUBUMWE tuyisaba inyandiko zifunze Nyiranshongore ariko umukobwa w’uwo mubyeyi yagiye kuri Gereza barazimuha kuko ariyo nama twari twamuhaye.”
Murekatete akomeza avuga ko nk’Ubuyobozi bw’Akarere bugiye gufatanya n’izindi nzeg zibifite mu nshingano bagasuzuma nimba koko izo nyandiko ari impimbano bashingiye ku makuru afite ibimenyetso.
Mu karere ka Rutsiro mu manza 857 zaciwe n’Inkiko Gacaca izitararangizwa ni 33 ziganjemo izo mu mirenge ya Mukura 15, Mushubati 6, Gihango 7 na Boneza 5 nk’uko Raporo yo kugeza muri Werurwe 2022 ibigaragaza.


