ADEPR Cyahafi: Bamwe mu bayoboke basohowe mu rusengero babita inzererezi

Bamwe mu bayoboke b’Itorero rya ADEPR mu Rwanda ku Itorero rya Cyahafi bangiwe kwinjira mu rusengero abandi basohorwamo n’ubuyobozi bw’iri torero bubita inzererezi kuko ngo butabemera nk’abayoboke babo.

Mugitondo cyo kuri uyu wa gatatu taliki ya 28 Nzeri 2022. Nk’uko bimenyerewe mu madini n’amatorero atandukanye, hakunze kubaho amateraniro yo mu minsi y’imibyizi ari nayo aba bakristo bari bazindukiyemo nk’uko abaganiriye na rwandanews24 babivuga.

Umwe mu bakristo uvuga ko yangiwe kwinjira mu rusengero agira ati: “Nk’uko bisanzwe ku wa gatatu hano haba iteraniro rizwi nk’’Abacuzi’, nabyutse mugitondo nje gusenga ariko twageze hano umuzamu atwangira kwinjira mu rusengero avuga ko yahawe itegeko ry’uko agomba gutoranya abinjira. Njyewe rero ndi mu batagomba kwinjira.”

Akomeza avuga ko haba abemerewe kwinjira mu rusengero n’abangiwe bose ari abakirisitu bo muri ADEPR kuko babatirijwemo kandi bakaba badafite imiziro yo kutagira umurimo bakora ku rusengero nko kuba barashyizwe inyuma y’itorero (gutengwa), ariko ubuyobozi bw’uyu mudugudu (Urusengero) bwanze ko tugira imirimo dukora mu Itorero. Twazindukiye hano rero tuje guharanira uburenganzira bwacu nk’abanyetorero.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwatangaje ko ikibazo cyo kuri ADEPR Cyahafi bwakimenye kandi ko bwatangiye kugikurikirana.

<

Bubinyujije kuri Twitter yako bagize bati: Bati “Ikibazo kiraturuka ku muyobozi w’Itsinda ry’Abanyamasengesho biyise Abacuzi witwa Uwihoreye François nka “Karosi” wari warasezeye akajya gushinga idini rye yabona binaniranye akagaruka kuri urwo rusengero n’abayoboke be. Ubuyobozi bw’Umurenge burakomeza kubikurikirana.”

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.