Umukecuru w’imyaka 51 witwa Nyirarukundo Marie wo mu karere ka Rubavu yasanzwe mu murima w’umuturage yapfuye.
Aya makuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Nzeri 2022, aho umurambo we wasanzwe mu murenge wa Cyanzarwe, Akagari ka Makurizo.
Nyiramahoro Soleil, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Makurizo yahamirije Rwandanews24 aya makuru.
Ati “Amakuru yamenyekanye saa moya n’igice z’igitondo atanzwe na nyiri umurima wari ugiye guhinga agasanga umuntu yapfiriye mu murima we, niko kumenyesha inzego z’ibanze, iperereza rikaba rikomeje ngo hamenyekane icyo yazize.”
Uyu mubyeyi wasanzwe yapfuye yari asanzwe atuye mu murenge wa Rubavu.
Ubwo twakoraga iyi nkuru inzego zitandukanye n’abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB barimo bakora iperereza ku cyaba cyahitanye uyu mubyeyi mbere y’uko umurambo we ujyanwa ku bitaro bya Gisenyi kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.
