Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yazamuye mu ntera Maj. Gen Kabandana Innocent amugira Lieutenant General.
Lt. Gen. Kabandana ni we wayoboye bwa mbere ingabo na Polisi by’u Rwanda byoherejwe guhashya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.
Umwaka urashize u Rwanda rwohereje abasirikare n’abapolisi muri iyo Ntara yari yarigaruriwe n’ibyihebe bigendera ku matwara ya Kiyisilamu.
INgabo z’u Rwanda zishimirwa ko mu gihe gito zigezeyo zahise zotsa igitutu ibyohebe ku buryo mu gihe kigera ku kwezi byari byataye ibirindiro byinshi.
Nyuma y’umwaka, abaturage benshi bari bamaze imyaka myinshi mu nkambi nasubiye mu byabo ndetse ni igikorwa gikomeza.
