Imiterere y’ubumuga, imwe mu mbogamizi ku burezi bw’abana

Na Annonciata BYUKUSENGE

Bamwe mu babyeyi bafite abana bafite ubumuga bavuga ko kutabajyana mu ishuri atari ukubavutsa uburenganzira, ahubwo babiterwa n’imiterere y’ubumuga bafite nk’uko umubyeyi wo mu karere ka Huye waganiriye na Rwandanews24 abivuga.

Mugenzi Joseph ni umwe mu babyeyi bafite umwana ufite ubumuga bwo mu mutwe akaba atarigeze amujyana mu ishuri ngo yitabweho nk’uko abandi bana bafite ubumuga bajyanwa mu bigo bibitaho. Atuye mu karere ka Huye, Umurenge wa Huye, Akagali ka Rukira.

Ati: “Umwana wanjye yavutse ari muzima nta bumuga afite. Agize imyaka itanu mu gihe cyo gutangira ishuri mbona atangiye guhindura imyitwarire n’imico atari asanganywe. Ntabwo nahise menya ko ari ubumuga bwo mu mutwe afite kuko nk’ababyeyi twagizengo ni ugukura ariko tukabo bigenda bihindura isura uko iminsi ihita.”

Uyu mwana w’umukobwa witwa Musabyimana Claudine ari mu kigero cy’imyaka 27 y’amavuko, akaba yarafashwe afite imyaka itanu y’amavuko.

<

Uko Umwana yafashwe n’ubumuga

Mugenzi avuga ko Umwana we yajyaga afatwa agira isereri bakagirangi nikumwe abana bakina bakazunga muzunga babikora umwanya munini bigatuma yitura hasi.

Mu bihe bya mbere, inshuro zose uyu mwana yikubise ababyeyi be ngo bamubonaga aryamye ariko batabonye uko yafashwe.

Ababyeyi bakimara kubona ko Umwana afite ikibazo kidasanzwe nk’umwana w’imyaka itanu. Bahise batangira ku muvuza kuko muri icyo gihe umubyeyi we avuga ko yari afite ubushobozi.

Avuga ko amavuriro ashoboka yayazengurutse bitewe n’aho abaganga bamwoherezaga. Umwana yagize imyaka icumi ababyeyi bakimuvuza mu kizungu (kwa muganga). Kwa muganga bamaze kubabwira ko Umwana afite ubumuga bwo mu mutwe, bigiriye inama yo kujya kumuvuza mu Kinyarwanda bakeka ko yaba yararozwe. Aha naho ngo bahamuvuje igihe cy’imyaka itanu.

Mugenzi abonye ko umwana we yafashe imiti itandukanye igihe kirekire yahise ahagarika ibyo kumuvuza yemera ibyo yabwiwe n’abaganga ko Umwana we afite ubumuga bwo mu mutwe.

Musabyimana yafashwe n’ubumuga bwo mu mutwe afite imyaka itanu y’amavuko

Atanga impamvu zatumye atamujyana mu ishuri

Uyu mubyeyi avuga ko bitewe n’uko Umwana we afatwa yitura hasi, aribyo byatumye atamujyana kuko ngo agira impungenge ko igihe ari ku ishuri uburwayi bukamufata, ari mu nzira ajyayo cyangwa ataha kuko adafite umuntu wajya amuherekeza bitewe n’uko uyu mubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 76 y’amavuko nawe amaze kugira intege nke.

Impamvu atamujyanyeyo mbere agifite imbaraga ngo ni uko umugore we yahise afata inshingano zo kwita kuri uwo mwana n’imirimo yo mu rugo uyu musaza nawe agakomeza gushakira umuryango we imibereho. Umusanze mu rugo ntiwapfa kumenya ko afite ubumuga bwo mu mutwe n’ubwo afata imiti.

Karangwa François Xavier ni Umuyobozi w’umuryango uharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga UPHLS, avuga ko kutajyana Umwana ufite ubumuga mu ishuri ari ukumuheza.

Ati: “Umwana ufite ubumuga ni Umwana nk’abandi niyompamvu agomba guhabwa uburenganzira bungana n’ubw’abandi haba mu burezi, ubuvuzi, mu nzego z’ubuyobozi, guhabwa serivisi n’ibindi. Iyo ibi atabihawe bitwa kumuvangura no kumuha akato kuko hari aho aba ahejwe. Uburezi bwo bufite umwihariko kuko kugira ubumuga ntibivuze kutiga.”

Akomeza avuga ko abantu bagomba gutandukanya umuntu n’ikibazo afite. Niba umuntu afite ubumuga bw’urugingo runaka, ntibivuze ko ahandi hose Atari muzima. Abafite ubumuga barashoboye, abantu bareke kubaheza.

Imibare itangazwa na UNICEF igaragaza ko 70 % by’abana bafite ubumuga aribo biga mu mashuri abanza. Zimwe mu mbogamizi igaragaza ni uko nta tegeko ririho mu Rwanda rihana umuntu wangiye umwana ufite ubumuga kujya mu ishuri, ikindi kandi amashuri menshi ntabwo akuze kwemera abo bana mu bigo byabo. Hiyongeraho ko ibyo bigo bidafite amashuri n’ibikoresho yorohereza abana bafite ubumuga, kandi n’abarimu ntabwo baba barahuguwe byihariye mu kurera abo bana nuko bakorohereza abo bana mu gihe barimo kubigisha nibyo bakenera.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.