Umujyi wa Kampala n’uturere tune hamaze kugaragara icyorezo cya Ebola

Inzego z’ubuzima muri Uganda ziratangaza ko uturere tune n’umujyi wa Kampala hamaze kugaragara ubwandu bw’icyorezo cya Ebola kandi ko irimo gukwirakwira byihuse nk’uko byatangajwe na Dr Kyobe.

Amakuru aturuka mu kigo cy’ubuzima muri iki gihugu agaragaza ko mu turere twa Kampala, Kisoro, Kakumiro, Mubende, na Kyegegwa hagaragaye abantu bakekwaho kuba bafite virusi ya Ebola (EVD).

Inzego z’ubuzima zasabye abaturage gukurikiza ingamba zo gukumira no kumenyesha abantu bafite ibimenyetso, bavuga ko ingero z’abakekwaho virus ya Ebola zajyanywe mu kigo cy’ubushakashatsi cya virusi ya Uganda (UVRI) kugira ngo zisuzumwe.

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko guhera ku wa gatandatu, habaruwe abantu 31 bakekwaho ubwandu bwa Ebola, ku wa kabiri ubwo hemezwaga ko muri Uganda hari iki cyorezo hari hagaragaye abantu barindwi; umubare w’abahitanwa na Ebola ukekwa nawo wiyongereye cyane uva ku muntu umwe ugera kuri 19.

Dr Henry Kyobe yavuze ko umubare munini w’abantu bakekwaho virus ya Ebola bari muri Mubende. Intara za Madudu, Kiruuma, na Kasambya, zerekanye umwe cyangwa benshi bemejwe cyangwa bikekwa ko banduye Ebola.

I Kyegegwa, byibuze abantu batandatu bakekwaho kuba barwaye, umwe ukekwaho kuba yarapfuye azize Ebola, naho 20 ni bo barimo kwitabwaho n’abaganga.

1 thought on “Umujyi wa Kampala n’uturere tune hamaze kugaragara icyorezo cya Ebola

  1. we need to activate health structures ,police and train Red cross volunteers on boarder post
    we need to activate country contigency plan
    we need to have personal protection equipments

    we need to exchange

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Translate »