Gicumbi: Bavuye gusenga basanga abana babo babiri bapfuye

Abana babiri bo mu mudugudu wa Miyange, akagari ka Mataba mu murenge wa Nyamiyaga, baguye mu cyobo barapfa kuri uyu wa Gatandatu mu gihe ababyeyi babo bari bagiye gusenga.

Aba bana b’abahungu bapfuye umwe yari afite imyaka ine undi afite itanu, bakaba baguye mu cyobo cya metero eshanu z’uburebure. Iki cyobo kiri mu ishyamba riri hafi y’iwabo byacukuwe mu rwego rwo kurwanya isuri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga, Kalisa Claudien yavuze ko iperereza ryatangiye gukorwa ku bufatanye bw’ inzego zitandukanye kugira ngo hamenyekane iby’uru rupfu.

Hari andi makuru avuga ko nyina w’abana yari yababwiye ko barajya gusura kwa Nyirakuru hakurya y’iryo shyamba, bigakekwa ko abana bashatse kugenda mbere ngo ababyeyi babo baze kubasangayo, bikarangira baguye mu cyobo cy’amazi.

Imirambo y’abana yajyanywe ku bitaro bya Byumba ngo ikorerwe isuzuma.

One thought on “Gicumbi: Bavuye gusenga basanga abana babo babiri bapfuye

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Translate »