Rulindo: Mu kagari kamwe hibwe Ibendera ry’Igihugu ubugira kabiri

Abaturage bo mu karere ka Rulindo, Umurenge wa Shyorongi, mu kagari ka Bugaragara bavuga ko icyumweru gishize ubuzima bwarahagaze nyuma y’uko hibwe Ibendera ry’Igihugu ku kigo cy’amashuri cya Trust Mount Academy.

Kuri iri shuri si ubwa hibwe Ibendera ry’Igihugu kuko no muri 2017 ryibwe rikaza kuburirwa irengero burundu nk’uko abaturage bo muri aka kagari babitangarije Rwandanews24.

Abaturage bavuga ko ubuzima bumaze icyumweru bwarahagaze ni abo mu midugudu 3 ya Kigarama, Kabaraza na Nyarushinya ituranye n’iri shuri.

Umwe yagize ati “Ku cyumweru mu gitondo baraduhamagaye bamaze kumva ko Ibendera ryabuze kandi ari ubugira kabiri ribuze, ubu turi kubyuka saa moya za mu gitondo tukitaba iperu aho ku ishuri ryaburiyeho tugataha nka saa tanu, ntitukibasha gukorera imiryango, kandi nta n’umwe dukeka waba yararyibye.”

Undi yagize ati “Abaturage inzara ibamereye nabi kuko ntibakibasha gukorera ingo zabo, kandi bisa nkaho tuzarekeraho kwitabira ari uko ribonetse, bari gutanga impapuro mu baturage bakandika abo bakeka Ubuyobozi bukiherera ndetse hari n’umuturage umwe umwe wafunzwe akekwa n’abashinzwe kurinda umutekano ku kigo cy’amashuri, kuri ubu ntan’iherezo ry’iki kibazo turamenya.”

<

Uyu muturage akomeza avuga ko gufata abaturage ukaba udupapuro ngo yandike uwo bakeka bishobora kuzatuma hari abarengana bafatwa kuko hari ushobora kwandikwa n’uwo basanzwe bafitanye ibibazo, agasaba ko amakuru yajya atangwa mu ruhame ukekwa agahamagarwa mu nama akisobanura aho kujya kwisobanura atazi uwamutanze.

Abashinzwe kurinda umutekano ku kigo cy’Ishuri bafunzwe biturutse ku makuru yatanzwe nabo bavugaga ko ryaba ryaribwe mu masaha ashyira saa kumi z’urukerera.

Mukanyirigira Judith, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo mu nshuro zose Umunyamakuru wa Rwandanews24 yagerageje ku muvugisha ku murongo wa terefone ntibyadukundiye, ndetse n’ubutumwa twamwandikiye kuri WhatsApp ntiyabashije kubusubiza.

Mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda, ingingo ya 532 ivuga ko;
Umuntu wese, ku mugaragaro kandi abigambiriye, usuzugura, upfobya, ukuraho, wonona cyangwa wandagaza ibendera cyangwa ibimenyetso biranga ubwigenge bwa Repubulika y’u Rwanda, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.