Abayobozi ba Diaspora Nyarwanda mu bihugu bigize Ubumwe bw’Abarabu (UAE), bashyize hanze urutonde rw’Abanyarwanda bashinjwa gutekera imitwe abari hanze y’iyi Leta babizera bakaboherereza amafaranga ngo bagire ibyo babagurira ariko bikarangira bidatashye.
Abanyarwanda batunzwe agatoki ni barindwi barimo Nshimiyimana Abdoulahman bakunda kwita Amin cyangwa Bil Gates, Habinshuti Elyse Abdul, Mizero Christian, Umutesi Claudine bakunda kwita Coco, Nemeyimana Abed Razak, Niyoyita Aimable na Nsengiyumva David.

Nyuma y’uko komite ngenzuramyitwarire ihagarariye abanyarwanda baba mu bihugu bigize Ubumwe bw’Abarabu (UAE) yakiriye ibirego by’abambuwe n’abo batungwa agatoki bafashwe nka ba bihemu bahisemo kugira inama umuntu wese wifuzaga kubasaba serivisi.
Rwandanews24 yabashije kuganira na Kayitare Hudson wasinye ku itangazo ryamagana ibikorwa byakozwe n’aba banyarwanda mu izina rya komite yose maze avuga ko aba bagabo bagiye gushyirwa hanze nyuma yo kwigwaho no kwakira ibibazo byabo inshuro zirenze imwe kandi bakanga kwishyura abo bambuye ahubwo bakirirwa bigamba ibyo bakoze.
Kayitare Hudson ati “Buri munsi twakira ibirego bigaruka kuri abo bantu twagaragaje kandi bakanigamba ko ntacyo twabikoraho, niyo mpamvu binagoye kuba bagezwa mu butabera bari hano kandi akenshi nta n’asezerano baba bafitanye n’abo bagiye batekera imitwe, usanga kenshi baganira mu butumwa bugufi ubundi bakabohereza amafaranga, mu birego byinshi twagiye twakira akenshi usanga ibyinshi ari ababa babatuma kubagurira Imodoka, gusa nk’iyo tubona ari ikibazo cyo kugura terefone tugerageza kubikemura tutabatangaje.”
Kayitare Hudson akomeza avuga ko umuntu ushobora kugura imodoka atananirwa no kwishyura itike y’indege igera i Dubai akaza akahava yihitiyemo Imodoka yifuza akabona na showroom ayiguriyemo. Naho abaturage bafite ubushobozi buke nabo bajya bavugana n’aba Agents bazwi kandi bemewe cyangwa se aba Brokers (Abahuza) bakabahitiramo Imodoka bifuza bakabona kohereza amafaranga (Money Transfer Bank to Bank) kuri nyiri imodoka cyangwa abazigurisha aho koherereza uwo witwa ko yamuboneye Imodoka kuko aribyo byarinda ubujura n’ubuhemu bwa bamwe.
Kayitare Hudson akomeza asaba abaturage bose kwirinda no kwitondera aba bantu bose uko 7 batungwa agatoki kuko aba bose bashinjwa kwambura amafaranga arenga ibihumbi icumi by’amadolari y’amerika (10,000$).
Amakuru Rwandanews24 yamenye n’uko abatekamutwe bari dubai ari benshi kuko uretse aba bashyizwe ahagaragara hari n’abandi bazajya bagaragazwa kugira ngo batazajya bagira uwo batuburira bakirimo gushwakwaho amakuru, ni mu gihe abatuburiwe basabwa kugana inzego zibifitiye ububasha bagata ibirego.
Abayobozi ba Diaspora Nyarwanda iba mu Mujyi wa Dubai uru rutonde barusohoye mu nama ngenzuramyitwarire yabahuje kuwa 19 Nzeri 2022.
Inkuru ya NSHIMIYIMANA Eric
Ibi barabeshya ntakuri kubirimo umuntu yitwa bihemu ari uko urukiko rwamuciriye urubanza ahubgo ibi byose ni urwango ni ishyari biba mu banyarwanda batuye hariya muri Dubai,nta kazi diaspora yahariya yakora kdi iba ihanganye nabo mukazi kabo, nahubundi bari guhera kuri president wayo wibye umugore wo muramerika 30,000$. Naho ibi bakora byo gutangaza nukwangisha abene gihugu igihugu kubona umubyeyi ubyiruye bamushyira kikarubanda ngo nibihemu ahekeye u rwanda.birababaje ,
Nukuri Murakoze Cyne kukintu nkiki muba mu koze Nkatwe tuba Oman nta Cargo tubona twa Koherezaho ibintu NGO Bigere Rwanda Mumucyo, Akenshi Cyne Natwe tubura uburyo twohereza ibintu mudufashije mwaduha Aho twakwaka service zuzuye tutanyuze kubateka mutwe Murakoze
Umuteka mutwe ni nyoko na so wa mbwa we
Wowe abo urabazi Niyo mpamvu Mutari abanyamakuru ahubwo babaha twa 10k mugasebya abantu nta fact mufite