Bamporiki Edouard yasabiwe gufungwa imyaka 20 n’ihazabu ya miliyoni 200

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 21 Nzeri 2022, ni bwo Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ngo aburanishwe mu mizi ku byaha aregwa byo kwakira indonke . 

Ubushinjacyaha bwamusabiyeb igihano cyo gufungwa imyaka 20 n’ihazabu ya miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda nyuma kumuhamya ibyaha birimo kwakira indonke no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

Ahagana saa moya n’igice ni bwo Bamporiki yageze mu cyumba cy’iburanisha gifite nomero ya 2, akaba yatangiye kuburana saba imbabazi nk’uko yanazisabye nyuma yo gufatirwa mu cyuho mu ntangiriro za Gicurasi uyu mwaka, agafungirwa mu rugo iwe. 

Bamporiki yari yunganiwe n’Abavoka babiri, umwe akaba yitabiriye imbonankubone mu gihe undi we yitabiriye yifashishije ikoranabuhanga rya Skype. 

Me Evode Kayitana ni we wunganiye Bamporiki akoresheje ikoranabuhanga rya ‘Skype’, mu gihe Me Habyarimana Jean Baptiste we yari kumwe mu rukiko n’uwo yunganira.

<

Bamporiki yabwiye urukiko ko aburana yemera icyaha nubwo Me Habyarimana Jean Baptiste  witabiriye imbonankubone yagaragaje inzitizi y’iburabubasha bw’urukiko ku kumuburanisha, ariko urukiko ruyitesha agaciro. 

Ku cyaha cyo kwakira indonke, Me Habyarimana yabwiye Urukiko ko umukiliya we yari umuhuza hagati y’umushoramari Gatera Norbert ufite uruganda rukora inzoga rwafunzwe n’Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali, bityo ko amafaranga yageze mu mufuka we atari indonke ahubwo yagombaga kubahuza. 

Yakomeje avuga ko kuba Bamporiki yarabaye umuhuza ku bantu bitari mu nshingano yari afite nk’Umunyamabanga wa Leta bitahuzwa n’uko yakoresheje ububasha mu nyungu ze bwite. 

Ubushinjacyaha bumaze kugaragaza mu buryo burwmbuye umuzi w’ibyaha Bamporiki aregwa, ni bwo bwamusabiye igihano cyo gufungwa imyaka 20 no gutanga ihazabu y’amafararanga y’u Rwanda miliyoni 200 bukurikije ibyo amategeko ateganya. 

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.