Umwarimu yishe umugore we n’abana babiri nawe ariyahura

Muri Tanzania haravugwa inkuru y’umwarimu witwa Saimon Mtambo w’imyaka 44 utuye mu intara ya Mbeya, mu karere ka Rungwe. Yishe umugorewe n’abana be babiri arangije nawe anywa umuti wica ahita yitaba Imana.

Amakuru avuga ko uyu nyakwigendera yishe umugorewe Fortunata Abraham w’imyaka 36 ndetse n’abanabe babiri arangije nawe anywa umuti wica ahita yitaba Imana,  intandaro ikaba ari amakimbirane yo murugo yari afitanye n’umugore we

Bano bana babiri bishwe umwe yigaga mu mwaka w’akabiri  w’amashuri y’isumbuye undi yigaga mu mashuri abanza mu mwaka wa kane.

Umuyobozi w’Akarere ka Rungwe Dr Vicent Anney

Umuyobozi w’Akarere ka   Rungwe Dr . Vicent Anney, yavuze ko basanze imibiri y’abanyakwigendera yarangiritse bikabije aho bicyekwa ko bamaze igihe bitabye Imana. 

Uyu muyobozi yavuze ko iyi mibiri iribuze gushyingurwa kuri uyu wa kane 15 Nzeri 2022.

One thought on “Umwarimu yishe umugore we n’abana babiri nawe ariyahura

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *