RIB yataye muri yombi umugore ukekwaho guhora akubita umugabo we akanamuraza hanze.
Uyu muryango usanzwe utuye mu
Amakuru avuga ko uyu mugabo w’imyaka 66 usanzwe ufite ubumuga, yatanze ikirego hagati mu Nteko agaragaza ko umugore we amuhohotera mu buryo bukomeye.
Mu byo yagaragaje harimo kumukubita, kumuraza hanze, kumwima ibyo kurya ndetse no kumubuza uburenganzira ku mitungo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama, Mutuyimana Pauline, waganiriye na Igihe dukesha iyi nkuru yagize ati “Batugejejeho ikibazo mu Nteko umugabo agaragaza ko umugore we amuhohotera akamuraza hanze, akamwima ibiryo n’ibindi byinshi. Abaturage rero nabo barabyemeje ko ariko bigenda amuhohotera, tumusaba kujya gutanga ikirego muri RIB.”
“Tukiri aho mu Nteko rero uwo mugore yakomeje kugaragaza ko umugabo nataha bari bubonane kuko yavugaga ko yamureze, niko guhita atabwa muri yombi.”
Gitifu Mutuyimana yagaye uwo mugore ku myitwarire yagaragaje imbere y’abaturage n’abayobozi ari nayo mpamvu bahise basaba inzego z’umutekano kumuta muri yombi.
Yasabye abaturage kandi kwirinda amakimbirane no kwirinda kwihanira ahubwo bakajya begera ubuyobozi kubafasha.
Kuri ubu uyu mugore afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwinkwavu mu gihe umugabo agiye gutanga ikirego kugira ngo akorerwe dosiye ashyikirizwe ubushinjacyaha.