Karongi:Baratabaza MINALOC nyuma yo gushinja Visi Meya iterabwoba mu matora

Bamwe mu banyamuryango ba koperative KATECOGRO barasaba MINALOC kubarenganura nyuma yo gushinza Visi meya ushinzwe iterambere ry’Ubukungu kubashyiraho iterabwoba akababuza kwiyamamariza kuyobora koperative kuko bazi ibibazo biyirimo, bikaba bishobora kugira ingaruka ikomeye kuri koperative.

Aba banyamuryango basanga kuba ubuyobozi bw’Akarere bwitambitse mu matora ya Koperative yabo bigatuma batitorera ingirirakamaro hari inyungu ubuyobozi bubifitemo, bakanabishingira no kuba Umucungamutungo wa Koperative ari Umunyamabanga w’inama njyanama y’akarere ka Karongi bagasaba inzego ziri hejuru y’akarere zirimo Intara na Minaloc kumva akarengane kabo byanaba ngombwa izi nzego zikaza gukoresha andi matora.

Bamwe mu baganiriye na Rwandanews24 batangaje byinshi bigaragaza akababaro batewe n’uburiganya bwabereye muri aya matora.

Ukwitegetse Mathias, Umuhinzi w’icyayi wagombaga kwiyamamariza kuyobora Koperative wanayiyoboye ati “Inzego zitandukanye zihagarariwe n’akarere, NAEB, RCA, FERWACOTHE n’inzego z’umutekano zaje ziratwicaza zidushyira hamwe mbere y’amatora zitubuza kwiyamamaza njyewe n’undi mugabo witwa Theophile kandi ntibanatubwira impamvu tutabyemerewe. Kuko iyo ntorwa nari niteguye kuzamura koperative nkanazamura umuhinzi mu buryo bw’imibereho, kuko imibereho yabo yagombaga guhinduka.”

Ukwitegetse asanga impamvu babujijwe kwiyamamaza ari ukugira ngo amakosa yagaragajwe n’ubugenzuzi bwa RCA muri koperative apfukiranwe, kuko hari umutungo wa koperative wagiye unyerezwa, akaba asanga amatora yabaye ataciye mu kuri, kuko hari amatora yo hasi bagiye bataha batamenya uwatsinze kandi amatora yarabaye abantu ari uguharagarara inyuma y’umukandida bashyigikiye.

Nirere Dorothee, Umuhinzi w’icyayi ati “Abakandida bacu bahamagawe ari babiri gusa bajyanwa muri sale duhita tubona ko amazi atakiri ya yandi, maze bagarutse tubamamaje birangira batwangiye ko tubamamaza kandi ntibadusobanurira impamvu ibi byagaragaye nk’igisebo ku buyobozi bw’Akarere, abagakwiriye kureberera umuhinzi nibo bamuzanira uwo kumuyobora utazamuvugira.”

Nirere avuga ko kuba abakandida babo bangiwe kwiyamamaza birarushaho gushyira koperative habi, kuko bo nk’abahinzi basanga bibabaje ukuntu hari aho bagiye batora abantu batigeze biga kandi bafitemo intiti zikarwanywa ngo zitazagaragaza amakosa yakozwe n’umucungamutungo wa koperative.

Ukwitegetse na bagenzi be asanga kuba abantu bashoboye bangiwe kwiyamamaza bishobora gushyira koperative habi, mu gihe inzego zireberera umuturage ziri ku rwego rwo hejuru y’akarere zaba zitabatabaye mu maguru mashya ngo aya matora ya baringa ateshwe agaciro.

Abanyamuryango ba koperative bavuga ko bakomeje kwandikira ubuyobozi bw’intara ngo bugire icyo bukora kuri aya matora.

Niragire Theophile, Umuyobozi w’akarere ka Karongi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu ku murongo wa terefone yahakaniye umunyamakuru wa Rwandanews24 wari aho amatora yabereye ko nta terabwoba yigeze ashyira kuri aba bagabo, ndetse ko atanigeze ababonaho cyangwa ngo wenda avuge ko asanzwe abazi, avuga ko ibyo bamuvugaho ari ibinyoma byambaye ubusa.

Prof. Harerimana Jean Bosco, Umuyobozi mukuru wa RCA yatangarije Rwandanews24 ko ikigo ayobora kigiye gukurikirana ukuri kw’ibivugwa n’aba banyamuryango bakabiha umurongo muzima kuko bakoresheje ububasha bahabwa n’itegeko.

Ati “Twebwe nka RCA ububasha duhabwa n’itegeko turaza gukurikirana ni dusanga ibyo aba banyamuryango bavuga birimo ukuri amatora azasubirweho ariko hubahirijwe amategeko kandi nta wundi uri hejuru y’amategeko, ariko nidusanga ari ibihuha barimo gukwiza tuzabikurikirana ku bufatanye n’inzego dusanzwe dufatanya. Turizera ko nta muturage warengana kandi duhari.”

Prof. Harerimana asaba abanyamuryango b’amakoperative bose kumva ko koperative ari izabo akndi ziyoborwa n’ubushake bwabo, kandi batore inyangamugayo zita ku iterambere rya koperative.

Ku kuba hari abavuga ko kuba uwatorewe kuyobora koperative yaragize amajwi 50% by’abatoye kandi yiyamamaje wenyine kuri uwo mwanya nabyo baraza kubikurikirana bagakora ibiteganywa n’itegeko.

Icyo ubuyobozi bw’Intara buvuga ku buriganya bwo muri aya matora

Guverineri w’intara y’iburengerazuba Habitegeko Francois, mu kiganiro na Rwandanews24 yasabye abanyamuryango ba KATECOGRO batanyuzwe ni amatora gukurikiza amatora agenga amatora ya Koperative.

 Ati “Ndabagira inama ngo bakurikize amategeko agenga ayo matora ya koperative ariko sinzi n’icyo byamara amatora yarangiye. Kuko sinzi ko babona ibimenyetso byerekana ko bamubujijwe kwiyamamaza.”

Guverineri Habitegeko akomeza avuga ko aba bavuga ko babujijwe kwiyamamaza atapfa ku bihamya kuko bari kuba barabujijwe kwiyamamaza ku munsi wabanje.

Ese aya matora yagenze ate?

Kuwa 13 Nzeri 2022 habaye amatora y’abanyamuryango bagombaga guhagararira abandi mu nama y’inteko rusange ya KATECOGRO hakurikijwe ama hangari babarizwamo, abagombaga gutorwa nibo bari kwitabira amatora yo gutora inzego zibahagararira ku munsi ukurikiyeho.

Uwatorewe kuyobora iyi koperative witwa Ndihokubwimana Froduard, yasohotse ku rutonde rw’abatambutse kuri hangari ya Nyabahanga kandi ntiyigeze ahagera.

Uretse uyu kandi hari abandi batorewe ku mahangari bagomba guhagararira abahinzi bafite imiziro kuko batari indakemwa mu mico no mu myifatire barimo uwitwa Nzeyimana Petero wo kuri hangar ya Mujanjagiro bivugwa ko yakatiwe imyaka 11 n’inkiko Gacaca akurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994, uyu abanyamuryango bakaba basanga atagakwiriye kubahagararira kandi afite imiziro. Na Mukankubamiheto Marie Jeanne wo kuri iyi hangar wagize amajwi ane ariko abanyamuryango bagatungurwa no kumva ko yatsinze amatora kandi utaragiraga amajwi 5 yarabaga yatsinzwe amatora.

Abakoreye amatora kuri Hangari ya batunguwe no kubona Miramuro Jean d’Amour ariwe watsinze amatora kandi atarize batungurwa no kumva ko Ndayishimiye Viateur wari watangajwe ko yatsinze amatora yaje gutsindwa nyuma. Dore ko amajwi abarwa yabwiwe ko yagize amajwi 40 mu bantu 74 bari batoye kuri iyo hangari ariko nyuma bumva ko uwamurushije yongereweho amajwi 10 akagira amajwi 44 yose yateranywa akaba 84 barenzeho 10 ku bitabiriye amatora, nk’uko abatoreye kuri iyi hangar babitangarije Rwandanews24.

Umunyamakuru wa Rwandanews24 wari wabwiwe n’abanyamuryango b’iyi koperative ibisa nk’ibyabaye byarimo bitegurwa na Niragire Theophile, Umuyobozi w’akarere ka Karongi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu isaha ya saa moya z’igitondo yari mu i santere y’ubucuruzi ya Gasenyi ahari udutsiko tw’abantu benshi bari bagiye bigabanyamo baganira uburyo baraza gutora abo bashyigikiye b’ingirakamaro.

Kubera ko mu minsi yashize ubwo Rwandanews24 yakoraga inkuru ibaza igihe amatora ya KATECOGRO ateganyirijwe yari yavuganye na Niragire Theophire akadutangariza ko bagiye kureba buryo ki yakwihutishwa, mu masaha ashyira saa mbiri n’igice umunyamakuru yahamagaye uyu muyobozi amubaza nimba abasha kuza kwitabira aya matora, maze amutangariza ko Ubuyobozi bw’akarere butabasha kwitabira amatora ya Koperative kandi Atari ay’inzego z’ibanze.

Umunyamakuru wa Rwandanews24 yatunguwe no kubona mu minota itarenze 30 uwo muyobozi yari ageze aho amatora yagombaga kubera, ndetse ari nawe mushyitsi mukuru kuko no mu ijambo rye ubwo yatangizaga aya matora yabigarutseho ko ahagarariye umuyobozi w’akarere.

Aya matora yo ku munsi wa mbere akaba yarabereye kuri site 7, hatorwa abanyamuryango 54 ari nabo bitabiriye aya matora ku munsi ukurikiyeho.

Amatora yari ateganyijwe gutangira saa tatu za mugitondo kuri uyu wa 14 Nzeri 2022, ariko yatangijwe saa sita zuzuye nyuma yo guhamagaza babiri mu banyamuryango ba koperative ko bakenewe hanze bakajyanwa kwihereranwa, nk’uko bahamagawe umunyamakuru wa Rwandanews24 ari muri salle byabereyemo.

KATECOGRO, Koperative y’abahinzi b’icyayi ya Karongi ifite abanyamuryango barenga 1700.

Inkuru bifitanye isano zabanje:

Ndihokubwimana Frodouard watorewe kuyo
bora iyi koperative waniyamamaje kuri uyu mwanya rukumbi yanganyije amajwi n’ayabaye impabusa 27=27
Niragire Theophile, Umuyobozi w’akarere wungirije niwe utungwa agatoki gukoresha imbaraga z’umurengera mu kubuza abanyamuryango bashoboye kwiyamamaza (Photo: Koffito)
Bamwe mu bitabiriye amatora agahinda kari kose nyuma yo kumva ko abo bashyigikiye babujijwe kwiyamamaza
Inzego zitandukanye zitabiriye amatora ya KATECOGRO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *