Rutsiro: Abafite ibibazo byihariye birimo gukemurirwa mu imurikabikorwa

Umunyarutsiro ufite ikibazo wabashije kugera ahari kubera imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa (Open Day) mu murenge wa Mushubati, akagari ka Bumba yahavuye ahawe igisubizo, kuko bimwe mu bibazo byakemuwe.

N’imurikabikorwa ryatangijwe kuri uyu wa kabiri, tariki 13 rikazasoza tariki ya 15 Nzeri 2022, aho bamwe mu baturage barimo kugana aho riri kubera bataje kureba ibikorerwa mu karere ka Rutsiro ahubwo bazanye imishandiko y’ibibazo by’ingutu ngo bisubizwe.

Ni mu gihe ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro buvuga ko iyi gahunda igamije gufasha abaturage mbere y’uko hatangizwa ukwezi kw’imiyoborere myiza.

Murekatete Triphose, umuyobozi w’akarere ka Rutsiro mu kiganiro n’itangazamakuru avuga ko impamvu impamvu begereje abaturage gahunda yo gukemura ibibazo byabo muri Open Day ari ukugira ngo n’ibreba abafatanyabikorwa babikemure umuturage adasiragiye.

Ati “Twararebye dusanga nk’akarere hari ibibazo tubazwa n’abaturage twifuza gusubiza, ku buryo n’ibyabazwa abafatanyabikorwa runaka byahita bisubizwa.”

<

Murekatetete akomeza avuga ko imurikabikorwa bariteguye bagamije kumenyekanisha ibikorwa bikorerwa muri aka karere n’abafatanyabikorwa bagakoreramo, kandi ikiba ije ari nk’igisubizo kubatuye aka karere.

Abafatanyabikorwa 54 nibo bitabiriye ku murika ibikorwa byabo bakorera muri aka karere mu gihe akarere kabarurwamo abikorera basaga 400.

Umunsi wa mbere n’uwa kabiri y’imurikabikorwa hamaze kwakirwa ibibazo by’abaturage 82 muri byo 67 byahise bikemurwa.

Abenshi bitabiriye imurikabikorwa bitwaje imishandiko y’ibibazo

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.