Abaturage baratabaza kubera impamvu z’umutekano mucye uterwa n’ insoresore ziba mu Kinigi zibumbiye mu itsinda biyise abamozambike babazengereje babambura ibyabo nyuma yo kubakomeretsa babateye ibyuma.
TV1 dukesha iyi nkuru ivuga ko kuri uyu wa mbere taliki ya 12 Nzeri 2022, yasanze abaturage bari mu gahinda ko gushyingura umwe mu baturage izi nsoresore zakomerekeje ajyanwa kwa muganga ariko biranga aza kwitaba Imana.
Abaturage bavuga ko izi nsoresore ziba ziri kuzenguruka hose uwo bahuye nawe bamufata bakamwambura, ubu bamaze kuba benshi none badukiriye n’imirima y’abaturage barimo kurandura imyaka mu mirima n’insina bakazitemera hasi.
Bamwe mu baturage bagiye bagirirwa nabi n’izi nsoresore, harimo n’umuyobozi w’umudugudu bagiye bagaragaza ibikomere bafite. Hari uwo bambuye telefoni bamutema ahantu hatatu, undi bamushyize umucanga mukanwa bamutwara amafaranga, undi bamukubise inkoni mu gahanga agwa hasi bamutwara amafaranga yari avuye kubikuza kuri Mobile money, hari n’umwarimu wavuze ko bamuteze bamukubita inyundo ku kuboko bamwambura Dipolome n’ibyangombwa byose, akaba avuga ko byamuviriyemo ubumuga.
Ramuli Janvier, umuyobozi w’akarere ka Musanze, yavuze ko iki kibazo bakiganiriyeho muri Joke ya mu gitondo, ati: “Turi kumwe n’inzego z’umutekano iki kibazo twakivuzeho twemeje ko tugiye kubihagurukira vuba aha turaza kubikemura”.
Avuga ko izina ry’abamozambike ryigeze kuhaba igihe habaga intambara muri Mozambike , insoresore zabyiyitaga yari aziko byarangiye kuko n’intaraya ya Mozambike yarangiye.
Umuvugizi wa Police mu ntara y’amajyaruguru , CIP Alex Ndayisenga yavuze ko iki kibazo batari bakizi, kuba bakimenye bagiye kubikurikirana.
Abaturage bavuga ko nta gikozwe vuba ngo batabarwe,baza gutangira kwihorera kuburyo hari bamwe batangiye kugenda bitwaje imihoro ngo nibahura n’izi nsoresore birwaneho.