Guhera ku wa Kabiri taliki ya 13 Nzeri, Madamu Jeannette Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi itatu mu gihugu cya Suwede aho yitezwe guhura n’abayobozi ndetse akanasura ibikorwa bitandukanye byiganjemo iby’ubuvuzi.
Ku munsi wa mbere, Madamu Jeannette Kagame yasuye Ishami rishinzwe ubuvuzi bw’abana binyuze mikino, mu Bitaro bya Kaminuza bya Karolinska.
Yagize ati: “Ubuvuzi bushingiye ku mikino butanga ingungu zo gukangura ubwonko bw’abana bahawe ibitaro.”
