Kicukiro: Umumotari yasanzwe mu ishyamba yapfuye moto imuri iruhande

Umugabo uri mu Kigero cy’imyaka 35 wari usanzwe akora akazi ko gutwara abantu kuri Moto yasanzwe mu muhanda yapfuye, moto iri iruhande rwe. Bikekwa ko yishwe n’abagizi  ba nabi.

Amakuru avuga ko byabereye mu Mudugudu wa Nyakuguma, Akagari ka Kagasa, mu Murenge wa Gahanga, mu Karere ka Kicukiro.

Amakuru y’urwo rupfu yamenyekanye mu gitondo cyo  kuri uyu wa Gatatu, uwo mumotari yasangagwa mu gashyamba yashizemo umwuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahanga, Rutubuka Emmanuel,yabwiye UMUSEKE ko amakuru bayamenye, ndetse ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha n’izindi zahageze ngo hakorwe iperereza.

Yagize ati “Twabimenye, yari afite amaraso bigaragara ko hari umuntu bashobora kuba barwanye. RIB yahageze, ibindi twabirekera inzego zibishinzwe.”

<

Uyu muyobozi yasabye abantu kuba maso bakicungira umutekano.

Yagize ati Ni ugukomeza tukaba maso kuko bigaragara ko hari abashobora kuduca mu rihumye, bagahemukira abandi.”

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa gukorerwa isusuzuma kuri Laboratwari y’igihugu y’ibizamini bya Gihanga (RFL)  RFL’ iherereye ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali. Naho iperereza ryahise ritangira nk’uko RIB yabitangaje.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.