Bamwe mu baturage bo mu karere ka Karongi, Umurenge wa Mutuntu bavuga ko kuva muri 2018 bandikiye umuyobozi w’akarere bukabima amatwi, ubwo bifuzaga ko bwabafasha nyuma yo gushyirwa mu manegeka n‘ikorwa ry’umuhanda. Ni mu gihe Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko bwasanze ubusabe bw’aba baturage budafite ishingiro.
Aba baturage bagizwe n’imiryango 16, batuye mu murenge wa Mutuntu, akagari ka Byogo ho mu mudugudu wa Gasenyi.
Aba baturage abaganiriye na Rwandanews24 bavuga ko kuwa 04 Nyakanga 2018 bandikiye umuyobozi bw’akarere bukabima amatwi, kandi bahamya ko ikorwa ry’uyu muhanda n’ubwo wari ukenewe ariko wabasize mu manegeka.
Umwe yagize ati “Ikorwa ry’umuhanda Gasenyi-Mukungu ryashyize amazu yacu hejuru y’umukingo uhanamye, basibye agahanda twakoreshaga tujya mu mudugudu ku buryo umukingo wagakunduye kakaba katakibasha no kuba kanyuramo na Moto, ndetse amazu menshi yarangiritse ariko ibyo byose ubuyobozi bwabirengeje ingohe.”
Undi yakomeje avuga ko bifuzaga ubufasha bwo kububakira urukuta rw’amabuye ku mukingo ku buryo utari kubasha gukunduka ndetse n’amazu yabo bakizera umutekano wayo ariko bikaba bitarakozwe byaba bidakozwe bakimurwa ndetse hagafungurwa agahanda kajya mu mudugudu batuyemo.
Aba baturage bavuga ko uyu muhanda watunganyijwe na Fair Construction ndetse ibibazo byabo bakabigaragaza kuva muri uwo mwaka ariko ko nyuma baje gusurwa ariko ntibasubizwe ibyatumye muri 2020 bongera kwibutsa nabwo ntibasubizwe, bose icyo bahurizaho akaba ari ukurenganurwa.
Niragire Theophile, Umuyobozi w’akarere ka Karongi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu yatangarije Rwandanews24 ko ibyo aba baturage bavuga Atari ukuri.
Ati “Ikibazo twarakimenye, hari ubusabe bw’abaturage ariko hari n’ukuri kundi guhari kuko bariya baturage barasabye, barasurwa ariko ikipe yabasuye yasanze batarashyizwe mu manegeka kuko buri gihe icyo umuturage avuze kitaba ari ukuri.”
Ubuyobozi bw’akarere bwabagaragarije ko ibyo bavuze Atari ukuri, kandi iyo utanyuzwe n’umwanzuro uhawe uba ufite uburenganzira bwo kwiyambaza urwego rukuriye akarere rukaba rwakurenganura.







