Iki ni kimwe mu byemezo byafashwe na Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda, nyuma yo kuringaniza amafaranga y’ishuri mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye ya leta n’afashwa na leta, amafaranga asabwa ababyeyi nayo leta yavuze ko atagomba kurenga ibihumbi 7 by’amafaranga y’ u Rwanda mu rwego rwo gufasha ababyeyi basabwaga na bimwe mu bigo imisanzu y’umurengera nk’uko Minisitiri w’Uburezi Uwamariya Valentine yabitangaje
Dr. Uwamariya yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu taliki 14 Nzeri 2022, ashimangira ko iki cyemezo kigamije guca imikorere itanoze yagaragaraga mu byemezo by’ibigo by’amashuri byikorezaga ababyeyi umutwaro uremereye.
Biteganyijwe ko mu mashuri y’inshuke n’abanza umubyeyi azajya yishyurira umwana we amafaranga y’u Rwanda 975 ku gihembwe hatarimo imyenda y’ishuri, amakayi n’ibindi umwana akenera.
Ni mu gihe amashuri yisumbuye uwiga ataha azajya yishyura amafaranga 19,500 na ho uwiga acumbikiwe mu kigo akishyura amafaranga 85,000.
Ku bana biga mu mashuri y’inshuke n’abanza ya Leta, Guverinoma yanzuye ko igiciro kirenga ku bigenda kugaburira umwana ku ishuri mu minsi y’amasomo kizishyurwa na Leta, ariko umubyeyi azajya asabwa gutanga umusanzu ungana n’amafaranga y’u Rwanda 19,500.
Amashuri ashobora gusaba ababyeyi andi mafaranga afitiwe impamvu ifatika kugira ngo akemure ibindi bibazo ariko ngo ntagomba kurenga 7,000 Frw ku gihembwe mu mashuri yisumbuye.
Iki cyemezo cyakiranywe yombi n’ababyeyi batandukanye bitegura kohereza abana babo ku ishuri, kuko gikuyeho akajagari n’ubusumbane bukabije bwagaragaraga mu misanzu yo mu mashuri ya Leta.