Rev. Barr. Ogbuchukwu Makuo Lotanna wari umupadiri wo muri Diyoseze imwe yo muri Nigeria, yiyambuye igishura ahagarika umurimo w’Ubwihayimana, ajya gushyigikira ibyo gushaka abagore benshi.
Ubwe yivugira ko gushaka abagore benshi atari bibi ndetse ko Imana itabyanga ahubwo ko icyo Imana yanga ari ukuba umuntu yabaho adashatse cyangwa agatandukana n’uwo bashakanye.
Yahamagariye abagabo kujya bashakana n’abagore benshi aho kwijandika mu musambanyi, avuga ko mu gihe umugabo yashakana n’abagore benshi byagabanya icyaha cy’ubusambanyi.