Abagabo 3 bo mu karere ka Rutsiro bafunzwe bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umugabo witwa Nkomeje Amiel w’imyaka 62. Ubuyobozi bw’Umurenge byabereyemo bwahamije aya makuru.
Ibi byabereye mu murenge wa Murunda, akagari ka Kirwa ho mu mudugudu wa Kabatemba, amakuru akaba yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa 12 Nzeri 2022.
Abagabo bafunzwe bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Ngamije ni Imanizabayo J. Bosco, Uburiyumwanzimwabo Silas na Niyigenda bakunda kwita Martin.
Niyodusenga Jules, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murunda yahamirije Rwandanews24 aya makuru avuga ko hafunzwe abagabo 3 mu gihe iperereza rikomeje.
Ati “ Twayamenye aturutse ku mutgore we wamubonye aho yari yapfiriye mu mugezi, bivugwa ko yanyereye akagwa mu mugezi ariko abagenzacyaha baketse ko hari abashobora kuba babigizemo uruhare kuko Atari yasinze cyane, kuri ubu hakaba hafunzwe abagera kuri 3 mu gihe iperereza rigikomeje.”
Niyodusenga akomeza avuga ko uru rupfu rwabatunguye kuko yari umucukuzi w’amabuye y’agaciro akaba yasanzwe mu mugezi yambaye ingofero ariko mu mutwe afite igikomere bigaragara ko wasanga ari ikintu bamukubise bakamwica bakajya ku muta mu mugezi.
Niyodusenga asaba abaturage kwirinda impanuka ahariho hose zaturuka abantu bataha mu gace karimo inzira zigoranye bagataha hakiri kare, kandi ababwira ko nta wamennye amaraso ya mugenzi we ngo abashe guhisha ibimenyetso iteka ryose, rero birinde kwambura ubuzima bagenzi babo ku buryo niyo haba hari icyo bapfa bakwegera ubuyobozi bukabafasha gukemura ibibazo bitaragera aho kumena amaraso.
Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Murunda.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Amaraso y’ ikiremwamuntu yubahwe my friends. Uzayamena wese azamusama. Nibibahama bazabambwe igicuri pe.