Kagame Charles, umwe mu baramyi bafite impano mu baririrmba indirimbo zihimbaza Imana, ukorera umuziki mu gihugu cya Australie. Yasohoye indirimbo #ARUTA BOSE ya 8 kuva yinjiye muri muzika Ihimbaza Imana. Avuga ko indirimbo yashyize hanze ikubiyemo ubutumwa busingiza Yesu kubera ibyo yamukoreye.
Kagame Charles, Umusore w’umukristo ubarizwa muri Australia, muri leta ya New South Wales, mu mujyi wa CoffsHarbour aho ahamaze imyaka igera kuri 5 ahatuye, yavukiye mu gihugu cy’abaturanyi cya DRC Congo, akurira mu Rwanda mu ntara y’Uburengerazuba mu karere ka Karongi, umurenge wa Bwishyura.
Kagame Charles, uheruka gukora ubukwe n’umwari yihebeye usanzwe atauye mu gihugu cya Kenya ntiyaherukaga gushyira indirimbo hanze, iyi yashyize hanze akaba yarayihuriyemo na Ngira Savant ikaba yasohokanye n’amashusho byose bikaba byaratunganyirijwe mu Rwanda nk’uko yabitangarije Rwandanews24.
Kagame Charles avuga ko ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo nshya yabushingiye ku muntu wese uzirikana ibyo Yesu yamukoreye.
Kagame ati “Iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa busingiza ibyiza Yesu yakoreye.”
Muri iyi ndirimbo Kagame Charles yumvikanamo asingiza Yesu ko ariwe mugabo uruta abandi bagabo, Umuhanuzi uruta abandi bahanuzi, uwo Abafarisayo banze gushyira mu maboko y’Abambuzi umutima uramukunda, yabaye umuhuza w’imana n’Abantu yabahaye isezerano ko azagaruka.
Wanyura hano ukabasha kumva ARUTA BOSE by Kagame Charles ft Ngira Savant:
Kagame Charles avuga ko yiteguye gushyira indi ndirimbo hanze mu gihe kitarenze ukwezi, nayo ikaba iri ku muzingo yise Urukiryi yitegura gushyira hanze mu mpera z’uyu mwaka.
Yaherukaga gushyira hanze indirimbo Umuzingo mu mezi 6 ashyize, ikaba yarahuriranye n’ubukwe bwe butuma indirimbo Aruta bose atinda kuyishyira hanze.
Ikindi avuga ni uko arimo gutegura Umuzingo w’indirimbo 10, zizaba ziriho nizo afatanyije ni abandi bahanzi barimo abakomeye muri iki Gihugu baririmba indirimbo zihimbaza. ndetse zikaba zararangiye yanatangiye gukora indirimbo zizasohoka ku muzingo wa kabiri.
Iyi ndirimbo ya Kagame Charles igiye hanze nyuma yo gutandukana n’inzu ifasha abanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ya Moriah Entertainment yari yasinyiye mu myaka ibiri ishize, aho amakuru aherutse guha Rwandanews24 ko bananiranwe mu mikoranire agahitamo gukomeza urugendo rwo kwifasha.
